Musanze: Abanyabukorikori bongereye amasaha yo gukora bitegura ‘kwita izina’

Abanyabukorikori bo mu karere ka Musanze, bari gukora amanywa n’ijoro, kugirango babashe kubona umusaruro uhagije w’ibyo bakora bitewe n’uko umunsi wo ‘kwita izina’ utuma ababagana baba benshi.

Aba banyabukorikori biganjemo ababora imitako, amashusho y’ingagi, inkoni, uduseke, n’ibindi, bavuga ko umunsi wo kwita izina utuma abagura ibyo bakora baba benshi cyane.

Hakizimana Augustin, umunyabugeni ushushanya imitako yo gutaka akoresheje amarangi, avuga ko yongereye imbaraga mu mirimo ye, bitewe n’uko ashaka ko ibyo akora birushaho kumenyekana.

Ati: “Kwita izina bizatuma ama tableau dukora amenyekana hose, kuko hazaba haje abantu baturuka mu bice byinshi by’isi, ndetse no kugurisha tuzagurisha”.

Augustin ari gushushanya cyane ngo umunsi wo kwita izina uzagera afite amashusho ahagije.
Augustin ari gushushanya cyane ngo umunsi wo kwita izina uzagera afite amashusho ahagije.

Uyu munyabugeni ufite umwihariko wo gukorana n’abana bato, abatoza mu bijyanye no gushushanya, avuga ko aya azaba ari amahirwe ku bana bato bakorana, kuko bashobora kuzahabonera amahirwe yo kubona amasomo mu bugeni bakaba barushaho kunoza uyu murimo.

Ati: “nk’iyi tableau yakozwe n’umwana wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. N’ubwo itarimo ubuhanga buhambaye, ariko biragaragaza ko uyu mwana yifitemo impano yamugirira akamaro ndetse n’igihugu aramutse afashijwe”.

Abagore bakorera mu murenge wa Kinigi ibijyanye no kubona uduseke, bo baravuga ko umunsi wo kwita izina uzabasaba umusaruro mwinshi, bityo bakaba barongereye ku buryo budasubirwaho amasaha yo gukora.

Izi tableaux zakozwe n'umwana w'umukobwa uri mu kigero cy'imyaka icyenda.
Izi tableaux zakozwe n’umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka icyenda.

Mukaneza Francine, umwe mu baboha uduseke, yagize ati: “Ubu saa kumi n’imwe turaba twari twatangiye kuboha, kugirango uriya munsi uzagere dufite ibiseke byinshi, tutazabura ibyo tugurisha kandi abaguzi babonetse”.

Igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi 12 kizaba ku nshuro ya cyenda, tariki 22/06/2013, aho kizabanzirizwa n’ibikorwa bitandukanye birimo urugendo rwiswe caravan tour, aho abazitabira bazasura ibikorwa bitandukanye nyarugendo, igitaramo n’ibindi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka