Musanze: Abantu batatu biravugwa ko banyweye tiyoda babiri bibaviramo gupfa (ivuguruye)

Abagabo batatu bo mu Midugudu itandukanye yo mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, biravugwa ko banyweye umuti wica udukoko uzwi nka tiyoda, bikekwa ko bageragezaga kwiyahura babiri bibaviramo gupfa.

Abapfuye ni Iradukunda Patrick wo mu Mudugudu wa Mitobo mu Kagari ka Nyabigoma, akaba yari afite imyaka 20 na Tuyiringire Félicien w’imyaka 26 wo mu Mudugudu wa Rebero muri ako Kagari. Abaturage bagerageje kubihutana kwa muganga ariko birangira bapfuye.

Ku wa gatandatu tariki 14 Ukwakira 2023, ni bwo byamenyekanye ko Iradukunda yanyweye tiyoda, mu gihe hari hacyibazwa icyateye uwo mugabo, abaturanyi ba Tuyiringire na we bamusanze mu nzu mu masaha y’umugoroba wo ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023, arimo ataka cyane avuga ko aribwa mu nda bikabije.

Ku gicamunsi cy’uwo munsi undi musore witwa Niyomugabo Alexis wo mu Mudugudu wa Nyakagezi, nanone muri ako Kagari ka Nyabigoma na we yari yagerageje kwiyahura anyweye tiyoda agira ngo apfe, biturutse ku kuba ababyeyi be bari bagerageje kumucyaha kubera ibirayi bivugwa ko yari yabibye.

Amakuru dukesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Gahonzire Landouard, avuga ko abapfuye ari Iradukunda Patrick na Tuyiringire Félicien, mu gihe Niyomugabo we yavuwe nyuma yo gukira arasezererwa arataha.

Yagize ati "Kugeza ubu ntituramenya icyaba cyarateye bariya bantu kwiyahura. Turacyakorana n’inzego zibishinzwe, aho zikomeje gukora iperereza kugira ngo bimenyekane".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Buri mwaka,ku isi yose hiyahura abantu babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Muli Nigeria,abantu bagera kuli 50 biyahura buri kwezi kubera Betting.Report ya Rwanda Biomedical Center (RBC) ivuga ko buri kwezi mu Rwanda abantu bagera ku ijana bagerageza kwiyahura.Mu isi nshya dutegereje izaba paradizo ivugwa henshi muli bible,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu birinda gukora ibyo itubuza.

kirenga yanditse ku itariki ya: 17-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka