Musanze: Abantu bataramenyekana barashe ku barinda pariki umwe akahasiga ubuzima
Abantu bataramenyekana barashe ku barinda barike y’ibirunga, umwe mu barinzi ahita ahasiga ubuzima, mu gitero cyagabwe mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 02/12/2012.
Kugeza ubu bakaba bataramenya neza abarashe ayo masasu yumvikanye abo aribo n’icyo bashakaga, nk’uko byemezwa n’ umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Kinigi, Roger Ruberwa.
Kugeza ubu abaturage b’akagali ka Bisoke bavuye mu mirimo yabo no mu ngo zabo, bahagaze mu muhanda uva muri Susa werekeza mu Kinigi, aho bategereje icyo ubuyobozi bubatangariza.

Abaturage baganiriye na Kigali today, bavuze ko abateye barashe amasasu ku kigo nderabuzima cya Bisate, bagerageza kurasa ku bantu batandatu barinda pariki ariko batanu bakabacika umwe akaba ariwe wahasize ubuzima.
Bamwe mu baturage bavuze ko abateye barashe, barangiza bakiba imbunda eshatu z’abarinda parike n’imyenda yabo, bakahasiga iyo bari bambaye ubundi bagahita bahunga.
Kugeza ubu abaturage bari bakiri mu muhanda, batarahabwa amabwiriza yo kuba basubira mu ngo zabo.
Uwitabye Imana yitwa Esdras Nsengiyumba, akomoka mu kagali ka Nyonirima, umurenge wa Kinigi, akarere ka Musanze.
Hateganyijwe kandi ikiganiro kiri buhuze abayobozi n’abaturage, mbere yo kuvugana n’itangazamakuru.
Dukomeje kubakurikiranira iyi nkuru.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mutekereza ko abandi ari abahe uretse FDRL ishaka kutubuza umutekano? Bivugiye ko bateguye ibitero byinshi kandi abateye Rubavu wasanga aribo bakomeje kunyeganyeza inkiko z’igihugu.
Ingabo z’u Rwanda aho ziri hose zibe maso kuko ubutaha bazahera bukavu cya ngwa karongi nahandi. Aba batypes baterwa inkunga ne leta ya Congo kandi ishaka kuduhungabanyiriza umutekano