Abantu 18 bagiye mu bitaro nyuma yo kunywa ikigage

Abantu 18 bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze barwariye ku Kigo Nderabuzima cya Rwaza nyuma yo kunywa ikigage, bikekwa ko gihumanye.

Amakuru aravuga ko abo baturage bahumanyijwe n’ikigage banyoye ku mugoroba wo ku wa 16 Kamena 2016, mu Kagari ka Kamisave aho bari bagiye gukura ikiriyo ku mugabo witwa Ziribugire Claude wari wapfushije murumuna we mu minsi ishize.

Nyuma yo kunywa ikigage bagataha, bageze mu ngo zabo batangira kuribwa mu nda, kuruka no gucibwamo, ku buryo ahagana sa kumi n’ebyiri za mugitondo cyo kuri uyu wa 17 Kamena 2016, bahise bajyanwa kwa muganga bikagaragara ko bahumanyijwe n’ikigage banyoye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Nsengiyumva Telesphore, ubwo twavuganaga ahagana saa munani n’igice z’amanywa yo kuri uyu wa 17 Kamena, avuye gusura abo barwayi, yemeje aya makuru.

Yagize ati “Hari abaturage banyoye ikigage gihumanye bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Rwaza. Kugeza mu ma saa kumi n’ebyiri za mugitondo, abari bamaze kugezwayo bari 15, nyuma yaho hari abandi batatu bagiyeyo, ariko abari banyoye ikigage bageraga kuri 21 aho cyari cyajanywe mu Kagari ka Kamisave mu Mudugudu wa Mikamo.”

Nsengiyuma akomeza avuga ko ikigage cyari cyaturutse mu Kagari ka Gasongero, ari na ho haturutse abantu batatu biyongereye kuri 15 bajyanwe kwa muganga.

Ikigage cyahumanyije abanturage ngo cyari cyazanywe na musanzire wa Ziribugire Claude witwa Banzubaze Etienne, bivugwa ko nta kibazo nta kimwe bari bafitanye kuko yamuzaniye icyo kigage mu rwego rwo kumuyagira.

Cyakora ngo hari icyizere ko abagejejwe kwa muganga bashobora koroherwa bagataha kuko basanze bidakomeye cyane, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera yakomeje abibwira Kigali Today.

Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rwaza barwariyeho ariko ntibyadukundiye kuko telefone ye igendanwa ntiyari ku murongo.

Cyakora, hari amakuru avuga ko kugeza saa kumi zo kuri uyu mugoroba, abagera kuri batanu bari borohewe, basubiye mu miryango yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera yasabye abaturage kwita cyane ku isuku y’ibyo bategura, byaba ibyo kurya cyangwa kunywa kuko iyo bitubahirijwe, bigira ingaruka zo gutera uburwayi butandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Vino ni umukobanyi babyibuke

Jacques yanditse ku itariki ya: 17-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka