Musanze: Abantu 103 bafatiwe mu rugo rw’umuturage basenga binyuranyije n’amategeko

Abaturage 103 baturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, bafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Komezusenge Jacques w’imyaka 52, mu ijoro rishyira iki cyumweru tariki 27 Kanama 2023, aho Polisi yemeza ko basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bafatiwe mu rugo rw'umuturage basenga binyuranyije n'amategeko
Bafatiwe mu rugo rw’umuturage basenga binyuranyije n’amategeko

Uwo muturage wakiriye abo bantu, ngo yari yubatse ihema imbere mu gipangu cy’urugo rwe, bimenyekana ko basenga mu buryo butazwi, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Kigali Today ivugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje ayo makuru.

Agira ati “Basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ntabwo bigeze babimenyesha ubuyobozi, kandi igihe cyose ugiye gukora ikoraniro ugomba kubimenyesha ubuyobozi, urabisaba ukemererwa ukabona kubikora. Twabimenye duhawe amakuru n’abaturage, ubu bari ku biro by’Akagari ka Rwambogo aho barimo kuganira n’ubuyobozi, barimo kwigishwa”.

Ntihigeze hamenyekana idini ry’abo baturage, gusa bavuga ko ngo ari Abera b’Imana, nk’uko SP Mwiseneza akomeza kubivuga.

Ibyo bagenderaho mu myemerere yabo
Ibyo bagenderaho mu myemerere yabo

Ngo abo baturage bari bagizwe n’ibitsina byombi (abagore n’abagabo), ni abaturutse mu turere 13, turimo dutatu two mu Ntara y’Amajyaruguru, aritwo Musanze, Gakenke na Rulindo.

Mu butumwa bwa Polisi, SP Jean Bosco Mwiseneza yagize ati “Gusenga ntibibujijwe, ariko igihe cyose ushatse gukora amateraniro ugomba kubisaba ubuyobozi bw’ibanze bw’aho ugiye kuyakorera, ukabwandikira ukabumenyesha, ukandikira n’izindi nzego bakakwemerera ugakora amateraniro yawe mu buryo busesuye, mu buryo butuje, byaba na ngombwa inzego z’umutekano zikanagucungira umutekano kugira ngo utagira ikibazo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Urwanda rufite umugisha kuba rufite abera nibo bazamenyesha abandi uburyo Imana ihindura umunyabyaha akaba intungane imbere y’Imana

David sanzira yanditse ku itariki ya: 1-09-2023  →  Musubize

Yesu niyamamare knd ntadini,igitsina cyangwa ubwoko agira icyaricyo Ni urukundo nkuko yahoze mbere y’iremwa.

Harindintwari jean pierre yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Imana ishimwe kuko ikomeje gutuma umurimo wayo ukorwa ,kandi ubutumwa bwiza bukamamara hose. Abatinyaga gusenga bibwira ko bari bonyine ,ubu nabo bamenye neza ko abera b’Imana bahora bari maso babwira umwami iby’itorero ngo aze arirengere.

RUGANZU yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

Kuba uwera uri mu isi ni umugisha, ahubwo mubabaze uko babaye Abera, gusa icyo mpamya nuko abo bantu ari abahire, abatoni ku mana!

Kwizera simeon yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

Kuba uwera uri mu isi ni umugisha, ahubwo mubabaze uko babaye Abera, gusa icyo mpamya nuko abo bantu ari abahire, abatoni ku mana!

Kwizera simeon yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

Aba ni abera berejwe muri Kristo YESU.Dushimye IMANA cyane ko ubutumwa bwiza bukomeje kwamamara.Muby’ukuri turi abana b’IMANA mu buryo bidasubirwaho.Twakijijwe n’amaraso ya YESU nta muntu n’umwe wabigizemo uruhare.Abera bose bazabona iyi message ndabasuhuje cyane !

HELENE yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

Wow! Turakwikirije mutagatifu muvandimwe

Emmy yanditse ku itariki ya: 20-09-2023  →  Musubize

Imana ishimwe cyane ko ubutumwa bugiye kwamamara kwisi hose abantu bakwiye kumenyako agakiza ari ukubabzrirwa ibyaha kandi ubwo twababariwe ntitukiri abanyabyaha ahubwo turi intungane kubwo kwizera

Ngoga Samuel yanditse ku itariki ya: 28-08-2023  →  Musubize

Abara b’imana bazahoraho Kandi bari mwisi yose Kandi bateranira hose imana yabo ibana nabo muri byose bakomeze bakomere kuyo biringiye niyo yabyemeye Kandi twanabimenyeshejwe mbere Yuko biba ko tutazemererwa byose ntituzanemerwa nabose

Umukiranutsi yanditse ku itariki ya: 28-08-2023  →  Musubize

Abenshi babikora batazi ko ubanza gusaba uruhushya.Ntabwo bazi ko bihanirwa.Ikindi kandi,ntabwo bazi ko imana itumva abasenga bose.Urugero,ijambo ryayo rivuga ko itumva abanyabyaha banga kwihana.Bakwiriye kubanza kwigishwa.

masabo yanditse ku itariki ya: 28-08-2023  →  Musubize

Imana ihabwe icyubahiro kukuba ikomeje kubinyuza mu nzira zitandukanye ngo ubutumwa butanga amahoro bwamamare hose. Amen.

Holly Elie Joyeux yanditse ku itariki ya: 27-08-2023  →  Musubize

Imana ishimwe cyane kubyo yakoreye imusanze byari ibyishimo numunezero kubari bahari nabatari bahari bari bari kudusabira ubutumwa bwiza bwageze kure kandi bazakomeza bwamamare

Ngoga Samuel yanditse ku itariki ya: 28-08-2023  →  Musubize

Nyabuna bitaba icwende.

Alias yanditse ku itariki ya: 27-08-2023  →  Musubize

Iyonkuru ndikumva itoroshye kuberako nibwo nakumva abantu bitwa abera kd barimu isi, gusa niba bafite ibyangonwa byuzuye bibarangako Ari abanyarwanda babigenzuye ndikumva babareka bagasenga kuko ubundi na KERA kose bahozeho URUGERO Paul nta dini yabarizwagamwo kd yarafite abobateranaga ubworero SI ubwambere bibaho N.B Niba aribabandi batubuza kurya mubabwireko Ari ubuyobe.

Alias yanditse ku itariki ya: 27-08-2023  →  Musubize

Ni abere berejwe mumaraso ya yesu abo bakijijwe nubuntu nubwo kwizera ntibyavuye kuri bo ahubwo ni impano y’imana

Ngoga Samuel yanditse ku itariki ya: 28-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka