Musanze: Abangavu batewe inda bagaruriwe icyizere cy’ubuzima

Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana ikibazo cy’abangavu bahohoterwa, aho bamwe baterwa inda bikaba intandaro y’ubuzima bubi kuri bo no ku bo babyara, gusa hari abo mu Karere ka Musanze biboneye abagiraneza babagarurira ikizere cyo kubaho.

Barishimira ubuzima babayeho nyuma y'ibibazo bikomeye banyuzemo
Barishimira ubuzima babayeho nyuma y’ibibazo bikomeye banyuzemo

N’ubwo Musanze ari kamwe mu turere twugarijwe n’icyo kibazo, ibisubizo bijyanye no gukura abo bana mu buzima bubi biragenda biboneka mu bagiraneza bakomeje gushinga ibigo byita kuri abo bakobwa, dore ko usanga abenshi mu babateye inda badahanwa, ndetse n’ababyeyi babo bakabirukana, bikabaviramo kubaho mu buzima bw’agahinda gakabije.

Ni muri urwo rwego Kigali Today yasuye umuryango witwa ‘Muhisimbi Voice of Youth in Concervation’ ukorera mu Murenge wa Kinigi, washinzwe n’urubyiruko rwo muri uwo murenge, aho wigisha kudoda abangavu batewe inda, nyuma yo kubona ko bamerewe nabi.

Ni ishuri rimaze gufasha abakobwa babyariye iwabo basaga 100, aho bigishwa ubudozi mu gihe cy’umwaka, ibyiciro bibiri bikaba byaramaze kurangiza ndetse bahangirwa umurimo.

Usuye abo bakobwa, bamwakiriza indirimbo y’ibyishimo bagira bati “Nari nicaye muri ntibishoboka, ubu nicaye muri birashoboka, abanshakira muri ntibishoboka bazambonera muri birashioboka, bivuze ko ubuzima bubi banyuzemo bwahindutse aho bagaruye icyizere cy’ubuzima.

Bizeye ko umwuga bize uzabageza kuri byinshi
Bizeye ko umwuga bize uzabageza kuri byinshi

Mu buhamya bwabo, bagaruka ku nzira ndende banyuzemo nyuma yo guhohoterwa bagaterwa inda.

Niyigena Alliance ati “Natewe inda mfite imyaka 17 ndi mu wa kabiri w’ayisumbuye, ababyeyi baranyirukana, umugabo wanteye inda wari umufundi aratoroka asubira iwabo i Rusizi. Namaze igihe ndara hanze, nyuma njya gukora ubuyede ntangira kwikodeshereza akazu, ubuzima bumerera nabi”.

Arongera ati “Nyuma namenye ko Muhisimbi bari kwakira abakobwa batewe inda, nje baranyakira niga kudoda ubu maze kubimenya neza, ndabashimira cyane ko badufashije batwigisha kudoda badukodeshereza aho kuba, baduha n’ibidutunga byose, kugeza n’izi saha nibo bantunze, barihira n’umwana minerivali, nibo nkesha ubuzima”.

Tuyizere Josyane ati “Ubuzima bwanjye ni igitabo. Nigaga mu wa gatandatu w’abanza, umugabo akajya aza ku kigo aho twigaga, aranshuka ngo arankunda antera inda, mbimubwiye ansaba kuyikuramo ndabyanga nti ntabwo nakwica umuntu. Nibwo yahise abura ampisha iwabo, kubera ko nari imfubyi abanderaga baranyirukana”.

Akomeza agira ati “Nashakishije iwabo ndahamenya ababyeyi be mbihambiraho turabana, bageze aho baranyirukana ntangira ikiyede. Nareze uwo musore bamutegetse kwandikisha umwana no kujya ampa ibyo kumutunga ntiyabyubahiriza, nibwo Imana yanzanye muri iki kigo Muhisimbi baranyakira, ubu banyishyurira inzu bakampa ibintunga byose, icyiza ubu nzi kudoda, icyizere cy’ubuzima nari naratakaje cyagarutse”.

Umwe mu barangije kwiga muri iryo shuri, Mukeshimana Jacqueline agahabwa akazi, avuga ko n’ubwo yanyuze mu bibazo nyuma yo guterwa inda afite imyaka 16, ngo yiyujurije inzu.

Ati “Nkimara guterwa inda nacumbikiwe n’umugiraneza kubera ko nari imfubyi, maze kubyara ati mvira aha, mbibwiye umugabo wanteye inda, ati sinjye utera inda njyenyine mva mu maso, naratesetse nkajya guca inshuro mfite uruhinja”.

Arongera ati “Nagize Imana hano baranyakira ndiga, bankodeshereza inzu umwana wari utangiye kurwara bwaki kubera ko batugaburira neza arakira, narangije kwiga hano natsinze neza bampa akazi, ubu niyujurije inzu nziza”.

Emmanuel Harerimana watangije uwo muryango “Muhisimbi Voice of Youth in Concervation”, avuga ko washinzwe ufite intego zo kurengera ibidukikije n’ibinyabuzima, basanga bagomba guhera ku bangavu batewe inda badafite ubarengera.

Ati “Intego ya mbere kwari ukubavura ibikomere batewe n’ababateye inda babihakana, ndetse n’ibyo batewe n’ababyeyi babo batabakiriye ngo babafashe, tubafasha kwita ku mibereho yabo n’abana babo, abeshi baje abana bari mu mutuku, ariko tubagaburira neza, amata, amagi imboga bagakira”.

Arongera ati “Igikomeye tubakorera ni ukubaha ubumenyi bwo kudoda, kugira ngo bazabashe kwiteza imbere, abarangije kwiga tubaha imashini bakihuriza mu makoperative, tukabashakira isoko ry’ibyo badoda”.

Inyubako ya Muhisimbi Voice of Youth in Concervation
Inyubako ya Muhisimbi Voice of Youth in Concervation

Ni ishuri rimaze kwigisha abo bangavu batewe inda basaga 100, aho abarangije mu cyiciro cya mbere muri 2022 ari 15, abandi 50 barangiza muri 2021, mu gihe 45 biteguye gusoza amasomo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka