Musanze: Abana n’abagore bagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi barimo guhabwa ‘Shisha Kibondo’
Bamwe mu bagore batwite, abafite abana bari munsi y’amezi atanu hamwe n’abana bafite hagati y’amezi 6 na 23, bagaragaza ibimenyetso biganisha ku kugarizwa n’imirire mibi bo mu Karere ka Musanze, barimo guhabwa ifu ya Shisha Kibondo.
Ni muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, nk’ikibazo gihangayikishije umuryango Nyarwanda.
Kuri site iri mu Mudugudu wa Rukoro mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza, Kigali Today iherutse kugeraho, yahasanze abagore benshi barimo abatwite ndetse n’abonsa abana bari munsi y’imyaka ibiri.
Buri wese abanza gupimwa harebwa niba ibipimo bye bigaragaza ko yaba yugarijwe n’imirire mibi, ibyo bipimo byabigaragaza agahabwa ifu ya Shisha Kibondo.
Mu bana bafite hagati y’amezi 6 na 23, buri umwe agenerwa amapaki ari hagati y’atatu n’atandatu y’iyo fu hagendewe ku mezi afite, mu gihe umugore utwite ahabwa amapaki ane, naho umubyeyi ufite umwana uri munsi y’amezi atanu agahabwa amapaki atanu.
Abayihabwa basanga ari inyunganizi nziza mu kurwanya imirire mibi, yaba mu bana, ababyeyi batwite n’abonsa.
Nyiransabimana Veronique yagize ati “Nari maze iminsi nywa igikoma cy’ifu y’ibigori itarimo ubundi bwoko bw’ifu y’ibinyampeke, kandi nabwo nkayibona rimwe na rimwe. Impungenge zabaga ari nyinshi nibaza ukuntu umwana ntwite agiye kuzagwingirira mu nda, kuko mu by’ukuri ibyo ndya mba mbona bidafututse”.
Ati “Kuba mpawe iyi fu iranyunganiye mu kubona indyo yuzuye. Ntahanye intego yo kutazayisesagura nkayikoresha icyo nyiherewe, bityo n’umwana ntwite habeho kumurinda igwingira”.
Ifu ya Shisha kibondo igaragara mu mapaki y’ubwoko bubiri butandukanijwe n’ibara ry’umuhondo n’iry’icyatsi, aho buri imwe ipima ikilo kimwe n’igice. Mu Karere ka Musanze irimo gutangirwa ku ma site yo mu Tugari.
Abayihabwa ni abana bose mu cyiciro cyavuzwe haruguru baba bapimwe, bikagaragara ko bafite ibiro bicye ugereranyije n’igihe bagezemo ndetse n’abo bigaragara ko bagwingiye.
Ku bagore ho, buri umwe apimwa ikizigira cy’ukuboko, byagaragara ko ibipimo bye biri munsi y’ibigenderwaho cyangwa se afite amaraso macye, akayihabwa.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko ikibazo cy’imirire mibi na bo kibahangayikishije.
Mukabunani Stephanie agira ati “Kiduteye ikibazo ndetse n’ikimwaro kuko urebye imiterere y’Akarere ka Musanze, gafite ikirere cyiza abantu bahinga bakeza, ntihakagombye kuba hagaragara ikibazo cy’imirire mibi ku kigero nk’icyo tubibonaho”.
Ati “Ubwo rero muri uku kuduhuriza hamwe mu gikorwa nk’iki cyo kudushyikiriza iyi fu, byanatumye natwe twikebuka twibukiranya ko ari twe dufite urufunguzo rwo kurwanya imirire mibi, twirinda guhugira gusa mu mirimo ngo twiyibagize kwita ku bana, tukanirinda urwitwazo kuri bamwe rw’uko tutabona ubushobozi bwo kuyitegura”.
Ifu y’igikoma ya Shisha Kibondo, ikungahaye ku ntungamubiri zigira uruhare mu kurwanya imirire mibi, nk’uko Munyanziza André uri mu bashinzwe ibikorwa byo kuyitangira abivuga.
Ati “Intungamubiri zikenerwa zose mu gukumira imirire mibi no kuyirwanya ziba zirimo. Nk’Akarere kagaragaza ibipimo bibarirwa muri za 38% by’imirire mibi mu gihe intego ari uko byagabanuka bikagera munsi ya za 20%, dusanga iyi fu iramutse ikoreshejwe icyo yagenewe, abantu bakirinda kuyigurisha, nta kabuza hari igifatika twageraho mu kurwanya imirire mibi n’igwingira”.
Mu igenzura ryakozwe n’Inzego zishinzwe ubuzima, hamwe n’izishinzwe gukurikiranira hafi imikurire y’umwana mu mwaka wa 2023, ryagaragaje ko ingamba za Leta mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana zigenda zitanga umusaruro, ariko byagera muri tumwe mu Turere ahabarurwaga utugera ku 10 n’aka Musanze karimo, bikaba byari byagaragaye ko ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira, aho kugabanuka cyiyongeraga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabaza,ubundi Shisha kibondo igizwe niki?