Musanze: Abana bagejeje igihe cyo kujya mu marerero ntibemerewe kwinjira mu isoko

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze by’umwihariko abahahira n’abacururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze (Kariyeri), baravuga ko batishimiye icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhoza cyo kutinjirana umwana mu isoko.

Babujijwe kwinjira mu isoko kuko bafite abana bagejeje igihe cyo kujya mu marerero
Babujijwe kwinjira mu isoko kuko bafite abana bagejeje igihe cyo kujya mu marerero

Abana babujijwe ni abari mu kigero kiri hejuri y’umwaka n’igice, aho ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhoza buhamya ko icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’uko bagiye basanga ababyeyi batajyana abana mu marerero bashyiriweho, umubare mwinshi ukagaragara mu masoko.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Kigali Today bahoze bacururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze bafite abana bato, bavuga ko bahisemo gucururiza inyuma y’isoko mu nzira nyuma y’uko babwiwe ko bitemewe kwinjirana umwana mu isoko.

Bavuga ko batigeze babwirwa impamvu birukanwe mu isoko, ari ho bahera basaba ko ubuyobozi bwababwira impamvu bubabuza gukora umurimo ubatunze.

Abenshi muri bo bavuga ko badafite ubushobozi bwo gushaka abakozi bo gusigira abana babo, ngo ni yo mpamvu babajyanaga mu isoko bajya gucuruza cyangwa bajya guhaha, ari na ho bahera basaba ko badohorerwa bakemererwa kurema isoko bari kumwe n’abana babo.

Nikuze Clemence ati “Ubu ndi gucururiza hanze, isoko rirarema abasore n’inkumi n’umugore uhetse umwana utaragira umwaka n’igice, mbese umwana wese uzi kugenda ntabwo yemerewe kwinjira mu isoko, kandi ntabwo bigeze batubwira impamvu badufatiye izi ngamba”.

Mukaneza Solange ati “Batubwiye ko umuntu uzinjirana umwana mu isoko azacibwa ibihumbi 10, ntabwo bigeze batubwira impamvu. Nk’ubu ndi umucuruzi maze ukwezi nicaye mu rugo, kandi ku gisima cyanjye imisoro irabarwa, nkanjye utagira umukozi ni ukwicara mu rugo”.

Irakunda Seraphine usanzwe akora ubucuruzi buciriritse mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, avuga amaze igihe adakora.

Ati “Mfite umwana usigaje amezi atanu ngo yuzuze imyaka itatu, ntabwo bemera ko mwinjirana mu isoko ngo njye gukora akazi kantunze, ni yo mpamvu musanze natanditse imboga ku muhanda. Mwadufasha mukadukorera ubuvugizi kuko batwirukanye mu isoko kuko dufite abana ntibatubwira n’impamvu, nk’ubu mba nkeneye kubona ibirayi by’umwana ntagiye kwiba, nagera mu isoko muhetse bakanyirukana, namusiga nabwo ngasanga yagize ikibazo yabuze umwitaho, ubwo nijya kwiba nizere ko batazamfunga”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza, buremeza ko gufata icyemezo cyo kubuza abagore kwinjirana abana mu isoko, byatewe n’uko abana bakomeje kugaragara mu isoko ari benshi kandi hari amarerero n’amashuri yabubakiwe, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Manzi Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza.

Yagize ati “Abana se barema isoko? Umuntu uhetse umwana adafite uwo amusigira ibyo birumvikana ariko se nk’umubyeyi usanga mu isoko afite abana batatu bane b’imyaka ine itanu ibyo birakwiye? Ntabwo ari byo abana bajye mu irerero babane n’abandi, bajye mu mashuri y’incuke, ntabwo bihenze”.

Ati “Ujya mu isoko ugasanga abana ni benshi gusumba abacuruzi, ibyo ni byo twabagiriyeho inama babyumve, abana bajye ku ishuri bige ntabwo umwana arererwa mu isoko”.

Arongera ati “Nk’umubyeyi uhetse umwana nta wundi yamusigira ashaka ko abaho uwo we ntiwamubuza, ariko ntabwo wazana umwana w’inshuke ukwiye kujya mu irerero mu mashuri y’inshuke ngo yirirwe mu isoko ukwezi kurangire umwaka urangire, uwo yaziga ryari? Ababyeyi badufashe bakurikirane uburere bw’abana, babajyane mu mashuri arahari yarubatswe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka