Musanze: Abamotari bakanguriwe gukoresha kasike zujuje ubuziranenge
Abamotari bakorera mu Karere ka Musanze, barasabwa kubungabunga umutekano wo mu muhanda nk’uko badasiba kubyibutswa muri gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, basabwa guharanira kugira icyizere cy’ubuzima bwabo n’ubw’abagenzi batwara, bakoresha kasike zujuje ubuziranenge.

Ni mu kiganiro bagiranye n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi kijyanye n’ubukangurambaga butegurwa na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, Ikigo Gitsura Ubuziranenge (RSB) n’izindi nzego, ku wa Gatatu tariki ya 21 Gisurasi 2025 muri Sitade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze.
Muri icyo kiganiro, abamotari basobanuriwe gahunda y’ubukangurambaga ijyanye no kurinda umutwe w’Umumotari n’umugenzi yiswe ‘Kasike ikwiye, Umutekano w’umutwe wawe’, aho hatangiye igikorwa cyo gusuzumwa kasike zujuje ubiziranenge.
Ni kasike zishobora kurinda ubuzima bw’abantu mu buryo buri kugipimo kinini, nyuma y’uko bigaragaye ko Kasike zisanzwe zikoreshwa zidafite ubushobozi buhagije bwo kurinda umutwe w’umuntu mu gihe cy’impanuka, nk’uko ubuyobozi bwa RSB bubitangaza.
Ngo muri icyo kigo hari ubushobozi bwo gupima izo kasike harebwa ubuziranenge bwazo mu kurinda umutwe w’abagenzi, harebwa uburyo ifungwa mu gihe yambawe, kurinda ubuzima bw’uwagushije umutwe, umusaya n’ibindi bice.

Mu minsi itanu hapimwa kasike 12, hakaba hitezwe ko mu mezi ari imbere izo kasike zizaba zageze ku isoko, buri mumotari akayibona mu buryo bworoshye, kandi ikaba ifite ikirango cya RSB kugira ngo hatagira uwahangika abamotari kasike zitujuje ubuziranenge.
Habimana Faustin, umwe mu bamotari ati ‟Izo kasike barazidusobanuriye baranazitwereka dusanga ni nziza mu kurinda ubuzima bw’abantu, batubwiye ko tudakwiye kugira impungenge yo kuzibona, kuko tuzaba dukoresha izacu mu gihe zizaba zitaraba nyinshi ku isoko”.
Arongera ati ‟Twahoranaga imbogamizi za kasike zitujuje ubuziranenga, aho twagwaga ugasanga ikirahuri gitemye umuntu, ariko izi batweretse tubonye ko nta kibazo zizateza kubera ubuziranenge bwazo, ni zigera ku isoko tuzazigura kandi n’abakiriya bazazishimira”.
Muri ibyo biganiro kandi hatanzwe inama ijyanye no kurinda umutekano w’umuhanda, aho n’abamotari bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bafata nk’imbogamizi mu kazi kabo.

Muri ibyo bibazo harimo kuba batemererwa gutwara umugezi ufite akazigo, gucibwa amande n’abatabifitiye ububasha (abasekirite babo), ikibazo cy’amafaranga ibihumbi 18 bishyura buri mezi atatu muri RURA, kugongwa n’abatwara amagare amakosa akaba ay’abamotari, amafaranga y’ubwishingizi akiri menshi, ariko bashimira ubuyobozi bwabagabanyirije ikiguzi cy’amande bajyaga bacibwa.
CSP Vincent Habintwari wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda muri ibyo biganiro, asubiza ibibazo by’abo bamotari, yabibukije ko ingamba zishyirwaho ziri mu nyungu y’ubuzima bw’umuturage.
Ati ‟Hari abamotari muhura ukamuhagarika cyangwa abapolisi bakamwandikira akaza kurega ngo bamwandikiye yari atwaye akazigo, nta n’ubwo bavuga ko ari umuzigo, ariko wajya kureba umupolisi wamwandikiye ugira ngo umurenganure, ugasanga yari atwaye igifuka kireshya na metero eshatu cya karoti hejuru yashyizeho ibirayi, ibyo akabyita akazigo. Uretse kwikunda twe tuzi ingaruka zabyo, tuzi benshi bimaze gutwara ubuzima‟.
CSP Habintwari, yabwiye abamotari ko ari abafatanyabikorwa bimena, kuko abenshi ngo aribo bafasha Polisi gukangurira abandi kwitwara neza mu muhanda, ababwira ko umwuga bakora udakwiye gukeretswa kuko utunze benshi mu gihugu, abasaba guharanira kubungabunga umutekano wo mu muhanda mu kurengera ubuzima.

Twagirimana Janvier, Umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yavuze ko ubwo bukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ku bamotari no kwambara kasike yujuje ubuziranenge, ari uburyo bwo kwirinda impanuka, aho ngo mu bihe bitandukanye bagiye babona ko imfu z’abantu ziterwa n’impanuka ziyongera, ariyo mpamvu batekereje kuri kasike zishobora kurushaho kurinda umuntu mu gihe habaye impanuka.
Yavuze ko hakozwe inyigo mu Ukubuza 2024 hamurikwa laboratwari ipima kasike zigiye gushyirwa ku isoko, mu rwego rwo kunoza uburyo bwo kubungabunga ubuzima bw’abantu bakora ingendo hifashishijwe moto, ahumuriza abamotari ababwira ko ibiciro by’izo kasike bitazaba bitandukanye cyane n’izisanze.
Mu gihe izo kasike zikorerwa mu nganda zitandukanye zo mu bihugu birimo u Bushinwa n’u Buhinde, RSB irizeza abanyarwanda ko mu gihe kitari kirekire zizaba zikorerwa mu Rwanda.
Mu Rwanda harabarurwa abarenga ibihumbi 50 bakora umwuga w’ubumotari.



VIDEO - Bamwe mu byamamare muri filime nyarwanda barimo uwo bita Mama Sava, Digidigi na Nyiragitariro bashimishije benshi ubwo batangaga ubutumwa mu bikorwa byo gukangurira abamotari kurinda umutekano wo mu muhanda hamwe n'ubukangurambaga ku kurinda umutwe w'umumotari n'umugenzi… pic.twitter.com/50nSh4rlya
— Kigali Today (@kigalitoday) May 21, 2025
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|