Musanze: Abamotari baciye ukubiri n’idindizwa mu kubona ibyangombwa byo gutwara abagenzi

Abamotari baremeza ko icyifuzo cyabo cyasubijwe nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo kujya bishakira icyangombwa cyo gutwara abagenzi bikava mu makoperative, aho kubona ibyo byangombwa byajyaga bitinda bikabateza igihombo bacibwa amande.

Barishimira kandi ko bemerewe Parikingi yiyongera kuri ibyiri basanganwe bavugaga ko zidahagije
Barishimira kandi ko bemerewe Parikingi yiyongera kuri ibyiri basanganwe bavugaga ko zidahagije

Ni mu nama yo ku wa 13 Gashyantare2018 yahuje abamotari bakorera i Musanze, ubuyobozi bw’intara n’ubwa Police ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru hagamijwe kureba uko impanuka zo mu muhanda zakumirwa.

Byagiye bigaragara kenshi ko abamotari bahanirwa kubura icyemezo kibemerera gutwara abagenzi ibyo bikabatera igihombo mu mikorere yabo. Ni nacyo kibazo bagaragarije ubuyobozi bwa Police muri iyo nama.

Police yabatangarije ko RURA yavuguruye imikorere yoroshya uburyo abamotari bajya babonera ibyangombwa ku gihe nk’uko bivugwa na SSP Ndushabandi, umuvugizi wa Police ishinzwe umutekano mu muhanda.

Agira ati “Hari amategeko RURA yavuguruye y’uburyo mwajyaga mubona Autorization, byanyuraga mu ma koperative ariko ubu mugiye kujya mubyishakira nk’uko mwakomeje kubyifuza”.

Barishimira kandi ko bemerewe Parikingi yiyongera kuri ibyiri basanganwe bavugaga ko zidahagije
Barishimira kandi ko bemerewe Parikingi yiyongera kuri ibyiri basanganwe bavugaga ko zidahagije

Ni icyemezo cyashimishije abamotari bavuga ko baciye ukubiri n’igihombo baterwaga no gutinda kubona ibyo byemezo aho bajyaga bahanwa na Police kandi barishyuye ndetse bakanishyurira na moto zabuze kugira ngo umubare w’ijana wuzure.

Nizeyimana Martin ati “Byari ikibazo gikomeye, mbere twatangiye tujya kwishakira autorozation dutangira guhomba ubwo badusabaga kubanza kubinyuza mu makoperative, aho byatindaga kutugeraho ugasanga Police iraduca amande y’ibihumbi 25. Nk’ubu nari maze umwaka wose narishyuye ariko nta autolisation, bibaye amahire ubwo ubuyobozi butwemereye ko tugiye kujya tuyishakira muri RURA.

Sibomana Alexis ati “Tugiye gukora neza akazi kacu ubwo havanweho icyemezo cyo gushaka ibyangombwa binyuze mu makoperative. Hategerezwaga ko twuzura 100 bigatinda tukishyurira na moto zabuze, ariko autorization igiye kujya irangira umumotari yigire kuyishaka, turasubijwe”.

Nk’uko abamotari babivuga ngo hari ubwo abamotari bajyaga bishyura asaga ibihumbi 800 kuri moto zagiye zibura, atakwishyurwa ntibabone ibyangombwa.

Izindi mbogamizi zakuweho ku bakorera i Musanze, ni uko bagiye kongererwa parikingi nyuma yo kugaragaza ko ebyiri bari bafite zitari zihagije.

ACP Eric Mutsinzi umuyobozi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru yasabye abamotari kubyaza umusaruro uburenganzira bahabwa, bafasha Police kurwanya impanuka mu muhanda no kugaragaza abagizi ba nabi bakomeza gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Ati “Mukoresha cyane umuhanda kandi mutwara abantu benshi. Niyo mpamvu mugomba gufasha Police kurwanya impanuka zo mu muhanda, ni namwe mukoreshwa cyane mu gutwara ibiyobyabwenge, turabakangurira kujya mwirinda gukoreshwa muri ibyo bikorwa bibi muhanahana amakuru.”

Gatabazi JMV, Guverineri w’intara y’amajyaruguru yagarutse ku micungire mibi ikunze kuranga amakoperative y’abamotari, abasaba kujya bikorera igenzura bakamenya uko amafaranga yabo akoreshwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka