Musanze: Abakozi barindwi basezeye ku kazi

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itanu yo mu Karere ka Musanze n’abakozi b’akarere babiri bamaze gusezera ku mirimo yabo, bavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.

Ubwegure bw’abo bayobozi bwemejwe n’inama yahuje Komite nyobozi y’akarere ku itariki 30 ukuboza 2019.

Abo bayobozi bamaze kwegura ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi, Rudasingwa Fred, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Mukasine Helene, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, Niyibizi Aloys Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Nyiramahoro Adelaide, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange, Nsengiyumva Telesphore, umukozi ushinzwe ishami ry’imiturire n’imyubakire mu karere ka Musanze, Muhutangabo Joseph, n’umukozi w’akarere ushinzwe ubuzima witwa Nsabiyera Emile.

Mu kiganiro Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yagiranye n’abanyamakuru ku wa kabiri tariki 31 Ukuboza 2019, yagarutse kuri icyo kibazo cy’abakozi b’akarere basezeye ku mirimo yabo avuga ko bananiwe gutunganya inshingano bashinzwe.

Guverineri Gatabazi ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru, yasobanuye iby'abo bakozi basazeye ku mirimo yabo
Guverineri Gatabazi ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, yasobanuye iby’abo bakozi basazeye ku mirimo yabo

Guverineri Gatabazi yavuze ko urwego rw’iterambere Intara y’Amajyaruguru igezeho rurenze abayobozi bafite intege nke n’ubushobozi buke nk’intara ifite abantu benshi batandukanye baza bayigana.

Yagize ati "Kubera ibikorwa bikurura abantu benshi baza basura iyi ntara by’umwihariko mu Karere ka Musanze, ntabwo byashobokera umuyobozi udafite ubushake n’ubushobozi bwo kugendera kuri uwo muvuduko".

Akomeza agira ati "Ni yo mpamvu abakozi barindwi mu Karere ka Musanze bamaze kuva ku mirimo yabo bakaba bagiye gusimbuzwa ababishoboye. Tugomba gukoresha imbaraga nyinshi duharanira kugeza abaturage ku iterambere".

Uko gusezera ku mirimo kw’abo bakozi bije nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase aherutse kugirira mu Ntara y’Amajyaruguru ku cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019 asaba abayobozi gukorera abaturage, uw’intege nke akava mu buyobozi.

Yagize ati "Bayobozi muri hano icyo mugomba kumenya ni uko ubuzima bw’abaturage mubufite mu biganza. Ni yo mpamvu mugomba gukora cyane mukemura ibibazo abaturage bahura na byo.

Kuri uwo munsi Minisitiri Shyaka yasuye abaturage bo mu Murenge wa Nyange, Cyuve, Gacaca na Gahunga abaturage bamwakiriza ibibazo byinshi ababazwa n’impamvu abayobozi batabikemura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuvuduko uriho abaturage bamaze kuwugira uwabo bari kuwukoreraho.Icyo abayobozi basabwa ni ukubahwitura.Nyakubahwa Governor,hari ikibazo cy’abaturage batakibona aho banyura mu byaro by’iyi ntara kandi imihanda yarahanzwe,ariko umuntu akabura aho anyura kuko imihanda idaharurwa.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka