Musanze: Abakozi b’Ikigo cya Gen Romeo Dallaire banyuzwe n’ireme ry’amasomo arengera abana

Itsinda riturutse mu Kigo “The Dallaire Institute for Children, Peace and Security”, baheruka kugirira uruzinduko mu Karere ka Musanze, rugamije kureba imikorere y’Ishuri rikuru rya gisirikari (Rwanda Defence Force Command and Staff College), ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), byombi biherereye i Nyakinama, ryanyuzwe n’ireme ry’amasomo ibi bigo byombi bitanga, mu bijyanye no kurinda abana kwinjizwa mu gisirikari.

Dr Shelly Whitman, yashimye ireme ry'amasomo atangwa na RDFCSC na RPA mu kurengera abana
Dr Shelly Whitman, yashimye ireme ry’amasomo atangwa na RDFCSC na RPA mu kurengera abana

Ni itsinda ryari rigizwe n’abantu 12 baturutse muri icyo kigo, cyashinzwe n’umunya Canada Rtd Lt Gen. Romeo Dallaire, wari uyoboye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Basobanuriwe imikorere y’Ishuri Rikuru rya gisirikari (RDFCSC) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), uruhare rwabyo mu gutanga amasomo y’igihe kirekire n’ay’igihe gito, arebana no kubungabunga uburenganzira bw’abana, barindwa kwinjizwa mu gisirikari.

Akomoza ku rugendo rumaze imyaka 10 rw’ubufatanye hagati y’Ikigo The Dallaire Institute for Children, Peace and Security, ndetse n’u Rwanda binyuze mu Ishuri RDFCSC n’Ikigo RPA, Rtd Col Jill Rutaremara, Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, yasobanuye ko kuba u Rwanda rutagira abana mu gisirikari, kandi n’amahame rugenderaho akaba atemera ko umwana ahohoterwa ashyirwa mu bikorwa bifite aho bihuriye n’igisirikari, no kuba u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byashyize umukono ku masezerano ya Vancouver yo muri 2017, agamije kurinda abana gushorwa mu gisirikare, biri mu byashingiweho mu kongera imbaraga muri ubwo bufatanye.

Yagize ati “Uhereye igihe imikoranire itangiriye, hagati y’Ikigo The Dallaire Institute for Children, Peace and Security n’u Rwanda, twabashije kwigisha ibyiciro binyuranye, harimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, binyuze mu mahugurwa twagiye dutanga, ndetse bamwe bageze no ku rwego rwo kuba abarimu, bigisha bene ayo masomo”.

Ati “Ikigamijwe ni ukubaka ubushobozi bw’aboherezwa mu butumwa bw’amahoro butegurwa n’Umuryango w’Abibumbye, kugira ngo ubwo baba bari muri izo nshingano, bajye bita cyane ku kugenzura no gukumira ko abana bashorwa mu bikorwa bya gisirikare”.

Dr Shelly Whitman, Umuyobozi nshingwabikorwa wa The Dallaire Institute for Children, Peace and Security, wari unayoboye iri tsinda, ashima uburyo u Rwanda rukomeje kugira uruhare mu guharanira ko uburenganzira bw’abana bwubahirizwa.

Yagize ati “Muri iyi myaka tumaze y’urugendo rw’imikoranire hagati y’impande zombi, twishimira ubushake n’umuhate u Rwanda rudasiba kugaragaza, ndetse ukaba unigaragariza mu buryo ruri mu bihugu biza ku isonga mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, ariko kandi n’umuhate warwo mu kwigisha amahoro. Ku ruhande rwacu, dusanga ari urugero rwiza rwo kwigiraho”.

Akomezaa agira ati “N’ikimenyimenyi mu minsi micye ishize, duheruka kuvugurura amasezerano y’imikoranire hagati y’impande zombi, azatuma turushaho gukomeza gushimangira ubufatanye no gukomeza kubaka andi mateka mashyashya, atuma uburenganzira cyane cyane bw’abana bukomeza kurushaho kubahirizwa”.

Hirya no hino ku isi, habarurwa abana basaga miliyoni 400 bashowe mu bikorwa bya gisirikare, mu bihugu birimo imvururu n’intambara, kandi uko imyaka ishira ni nako uyu mubare ugenda wiyongera, kuko abana bavuye kuri 5% bakaba bageze ku 10% mu myaka itarenga 30 ishize.

Inzego zose zikaba zihamagarirwa gutahiriza umugozi umwe, mu bikorwa bituma abana bagira uburenganzira bwaba ubwo kwiga, no kubona ibikenewe byose ngo babeho neza, bigatuma na bo, bakurana intumbero n’ahazaza heza.

Mu biganiro byahuje impande zombi, zarushijeho kurebera hamwe imikorere igamije kurinda abana gushorwa mu gisirikari
Mu biganiro byahuje impande zombi, zarushijeho kurebera hamwe imikorere igamije kurinda abana gushorwa mu gisirikari

Ikigo The Dallaire Institute for Children, Peace and Security, cyita ku bana no kugarura amahoro n’umutekano, gikorera muri Afurika. Mu Rwanda cyatangiye kuhakorera guhera mu 2012.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka