Musanze: Abakoze umuhanda bahembwe nyuma yo kuryama ku karere

Abaturage bakoreshwa na Kampani yitwa Resilience mu mihanda mishya ya kaburumbo mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo bari bamaze igihe barambuwe, bamaze guhembwa nyuma yo kwigira inama yo kujya kuryama ku karere ku itariki 15 Werurwe 2021, bishyuza amafaranga yabo.

Niyomucamanza ubwo yazaga kubahemba yabijeje ko ibyabaye bitazongera
Niyomucamanza ubwo yazaga kubahemba yabijeje ko ibyabaye bitazongera

Ni abakozi basaga 20 baturutse mu turere tunyuranye tw’igihugu, bari bamaze igihe bishyuza amafaranga bakoreye, nyuma yuko bari barasezeranyijwe ko bazajya bahembwa mu minsi 15 (Quinzaine), birangira bamwe bamaze amezi asaga abiri nta faranga babona.

Bavuga ko ari ikibazo cyakomeje kubagiraho ingaruka, aho bemeraga kujya ku kazi baburaye, ndetse n’abo babereye mu nzu batangira kubateguza kuzibasohoramo babita abatekamutwe badashaka kwishyura inzu.

Gasore Callixte waje mu kazi aturutse mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasiraziuba, avuga ko uwari umucumbikiye yari yamuhaye umunsi ntarengwa wo kumuvira mu nzu.

Ati “Nyiri inzu ejo yampaye integuza (préavis) yo kunsohora mu nzu, mufitiye amezi atatu ntaramwishyura, umugore ahora ampamagara anyuka inabi ngo nta kintu nohereza ngo nibera mu ndaya, ndihangana nkaza ku kazi nshoje. Mbonye uwampa itike nashaka icyemezo nkitahira kuko ngiye gupfira inaha kandi nta n’umuntu mpazi”.

Shumbusho Juma waje gupagasa aturutse i Rubavu ati “Nibwo nari nkirongora, ubu nasize umugeni none inzara irenda kumutsinda mu nzu, banyambuye amezi atatu, turahamagara umuyobozi agakomeza kuturerega ngo aje kutwishyura bikarangira tumubuze, none inzara igiye kutwica na ba nyiri amacumbi batumereye nabi ni mutuvugire”.

Arongera ati “Dutanga amaboko yacu tugira ngo duteze imiryango yacu imbere no kugira ngo igihugu kizamuke, ariko biteye agahinda gukorera umuntu amezi atatu usabwa kuza ku kazi buri munsi we ataguhemba. Nk’ubu imihanda iruzuye ariko twe twayikoze inzara iratwishe, niyo mpamvu twaje kuryama hano ku karere tuzahava twishyuwe”.

Hari bamwe mu bambuwe bavuga ko bibagiraho ingaruka zatuma bashukika bakaba bajya mu ngeso mbi z’uburaya babitewe n’inzara, bakaba bahaburira ubuzima.

Ubwo Meya Nuwumuremyi yazaga kumva ikibazo cyabo
Ubwo Meya Nuwumuremyi yazaga kumva ikibazo cyabo

Nyirazuba Aïsha utunze abana bane ati “Kampani iratwambuye nk’ubu nta mugabo ngira wo kuba yamfasha kandi mfite abana babiri b’abanyeshuri umwe azakora ikizamini gisoza amashuri abanza, undi azakora igisoza ayisumbuye. Ntabwo ndishyura none baratwambuye, ibi nabyo byatuma twishora mu ngeso mbi”.

Arongera ati “Umugabo ashobora kuza akampa bitanu tukaryamana kugira ngo abana baramuke, n’igihumbi wakwemera ukagifata kugira ngo ukire inzara, nk’ubu bamfitiye asaga ibihumbi 52 ariko inzara iranyishe. Hari ubwo nsasiye abana bakaryama batariye, umunyu ndawusaba mu baturanyi hakaba ubwo bawunyimye bancyurira ngo ndakora, ni ikibazo”.

Ubwo Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yagezwagaho icyo kibazo n’abo baturage, mu gahinda kenshi yavuze ko ubuyobozi budashobora kwihanganira ba Rwiyemezamirimo bambura abaturage, abizeza ko agiye kubikurikirana bagahembwa vuba.

Ati “Iyo umuntu yakoresheje umuntu agomba kumuhemba, niba atabahembye aba yishe amasezerano, niba ari i kenzeni ni ikenzeni nyine, no kurenzaho umunsi umwe ni amakosa. Umuntu iyo yakoze ategereje umusaruro ntawubone birababaza, niyo mpamvu nabo babyukiye hano baza kutugezaho ikibazo, tugiye kubikurikirana byihutirwa ku buryo aba baturage babona amafaranga yabo”.

Nyuma yo kumva ikibazo cy’abo baturage, Kigali Today ku murongo wa Telefoni yavuganye na Niyomucamanza Verité ushinzwe Kampani Resilience mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko bitarenze umunsi umwe aba yamaze kubahemba.

Ati “Ejo ku wa Kabiri bazahembwa, usibye ko baje ku karere n’ubundi nari nabibabwiye, kuko ku wa Gatanu barampamagaye mbabwira ko amafaranga azabageraho ku wa Kabiri ejo ndabahemba rwose”.

Icyo cyizere cy’uwo muyobozi nticyaraje amasinde kuko kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Werurwe 2021 nk’uko babisezeranyijwe, bazindukiye ku biro bya Kampani ibayobora aza kubahemba.

Ibyishimo byari byinshi nyuma yo guhembwa, aho bavuze ko ubuzima bwabo bugiye kugenda neza nyuma y’igihe kinini babaho mu buzima bubi.

Shumbusho ati “Nari narasize umugeni twari tumaze iminsi mike turushinze nza gupagasa, inzara yari yenda kumwica yirirwa ampamagara nkabura icyo mubwira, ariko ubu agiye gutuza nta nubwo yongera kunkekeraho uburaya nk’uko yabitekerezaga, ifaranga ryabonetse”.

Undi ufite abana babiri bagiye gukora ikizamini cya Leta ati “Ndishimye niba aya mafaranga ndayita ngo iki, ni zahabu pe! Umwana wanjye yari agiye gucikanwa n’ikizamini cya Leta, ariko ubu ngiye kohereza amafaranga y’ishuri banamufotore azakore ikizamini nta kibazo”.

Bavugaga ko batava ku karere badahembwe
Bavugaga ko batava ku karere badahembwe

Gusa abo baturage baranenga uburyo batinda guhembwa, ibyo bikaba bibakururira ingaruka zinyuranye mu mibereho yabo aho bakora batariye, ikindi bagakomeza gusuzugurwa aho batuye cyane cyane ba nyiri amazu bacumbikamo, ni muri urwo rwego bakomeje gusaba iyo Kampani kujya yubahiriza amasezerano aho kubahemba ari uko bamaze kujya mu karere no kwaka ubuvugizi mu itangazamakuru.

Niyomucamanza, aramara impungenge abo bakozi ababwira ko gutinda guhemba bitazongera kubaho, abizeza imikoranire myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka