Musanze: Abakora Irondo ry’Umwuga bahawe ibikoresho biborohereza mu kazi, bahiga guca ubujura
Abakora Irondo ry’Umwuga bo mu Kagari ka Mpenge, mu Murenge wa Muhoza Akarere ka Musanze, bahawe ibikoresho bagiye kujya bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi, aho bemeza ko bizaborohereza mu gukumira ibikorwa bihungabanya umudendezo w’abaturage.
Ibyo bikoresho bigizwe n’imyambaro irimo iyo kwamabara mu gihe bari ku irondo hiyongereyeho iyo kwambara mu gihe cy’imvura, inkweto amatoroshi n’ibindi by’ibanze bakenera mu gihe bari mu kazi.
Akagari ka Mpenge nka kamwe mu tugize igice cy’Umujyi wa Musanze, mu gihe cy’imvura abakora irondo bagorwaga no kunoza akazi, dore ko banagakora mu masaha ya nijoro, hakaba ubwo bamwe banasibye batinya kunyagirwa.
Kuba ibi bikoresho babihawe, ngo izo mbogamizi zigiye kuvaho nk’uko umwe muri bo abivuga agira ati: “Imvura yagwaga tukiganyira kujya mu kazi dutinya ko itunyagira. Akenshi nk’iyo irimo igwa, abajura bafatirana abaturage n’urusaku rwayo, bagasimbukira mu bipangu hakaba n’abatobora inzu bakiba ibirimo kubera ko baba bizeye neza ko abanyerondo bugamye imvura”.
Undi ati: “Twabaga turi ku irondo, hakaba ubwo duhuye n’umuntu tutamushira amakenga, yaba ari nk’umujura agamije kwiba cyangwa guhungabanya umudendezo w’abantu, twamuhagarika agahita yirukanka akaducika ntitumenye aho arengeye ntitunamenye uwo ari we bitewe n’uko buba bwije kandi hari n’umwijima”.
Akomeza agira ati, “Kuba duhawe imyambaro idukikingira imvura, bakaduha n’amatoroshi yo kuzajya tumurikisha ahantu hatabona, byongeye kandi bakanaduha inkweto zabugenewe zo kwambara mu gihe turi ku irondo, bigiye kutworohereza; abagize iki gitekerezo turabashimira cyane”.
Mu bice bitandukanye byiganjemo iby’umujyi wa Musanze, abaturage bakunze kwinubira ko abajura binjira mu ngo zabo bakabiba cyangwa bakabategera mu nzira bakabatera kaci, bakabambura ibyo bafite.
Mukamusoni Djassoumini, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpenge, avuga ko ibyo bikoresho abaturage ubwabo, ari bo bishyize hamwe bishakamo ubushobozi bwo kubigurira abakora irondo, aho byitezweho kubatera ingabo mu bitugu mu kazi kabo.
Ati: “Ntitwari kubyishoboza nk’ubuyobozi abaturage batabigizemo uruhare. Dusanzwe twarashyizeho uburyo bwa zero cash in hand bw’ikoranabuhanga umuturage akoresha yishyura amafaranga y’umutekano, aho buri rugo, rimwe mu kwezi, rwishyura amafaranga hakoreshejwe telefone ngendanwa. Ayo avamo ayo abakora irondo bahembwa, noneho tukaba twaranatekereje kongeraho ibi bikoresho ngo bibafashe gukora nta kibazitira bityo barinoze uko bikwiye”.
Yungamo ati, “Iyo dusesenguye tubona ko ugereranyije n’indi myaka itambutse, ubujura bugenda bugabanuka, ariko icyifuzo ni uko bucika burundu. Guha abakora irondo ibyo bikoresho ni kimwe mu byadufasha kugera kuri iyo ntego”.
Uyu muyobozi yibutsa abaturage ndetse n’abakora irondo, ko umutekano udashoboka batagize ubufatanye mu gukumira ikintu cyose cyawuhungabanya binyuze mu gutangira amakuru ku gihe no kujya bitabira gutanga umusanzu w’umutekano basabwa wa buri kwezi ku gihe.
Mu Kagari ka Mpenge, abakora irondo ry’umwuga ni 35, imyambaro hamwe n’ibindi bikoresho biborohereza mu kazi, byose hamwe byatwaye miliyoni zikabakaba eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza rwose nibakomerezaho umutekano ningenzi Kandi ubuyobozi bukimeze kubana hafi babongerera n,ubushobozi bizatuma basohoza inshingano zabo neza Kandi kugihe
Barasobanutse nibitabwaho bazatanga umusaruro.