Musanze: Abakora imyuga n’ubukorikori barasaba kwemererwa gukorera mu gakiriro gashya

Nyuma y’aho imirimo yo kubaka agakiriro gashya ka Musanze imaze amezi atari make irangiye ndetse n’igihe Akarere ka Musanze kari kihaye, cyo gutangira kugakoreramo cyarenze; abiganjemo urubyiruko rukorera imyuga itandukanye, bavuga ko bakomeje kugerwaho n’ingaruka, zituruka ku kuba nta hantu bafite ho gukorera bisanzuye.

Abi ni abakorera imyuga y’ububaji, ubudozi, gusudira, ubukanishi n’indi itandukanye mu bice byo hirya no hino mu mujyi wa Musanze n’inkengero zawo.

Niyigena Fils, umwe mu rubyiruko Kigali Today iheruka gusanga akanika amagare mu gasantere k’ubucuruzi kari ahitwa kuri Sonrise, mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, avuga ko aho aakorera habangamye,

Yagize ati “Tubangamiwe cyane no gukomeza gukorera ku gasi, tudafite aho twugama imvura cyangwa aho twikinga izuba. Urabona ukuntu twegereye umuhanda, tuba dufite ubwoba ko isaha iyo ari yo yose imodoka ishobora kuhatugongera. Mu gihe gishize Akarere kari katwijeje ko kariya gakiriro kazaba kafunguwe muri Nyakanga 2021, dutangira kugira icyizere cy’uko tubonye aho gukorera hasobanutse, none twarategereje amaso yaheze mu kirere”.

Agakiriro ka Musanze gaherereye mu Murenge wa Cyuve kuzuye gatwaye asaga Miliyali imwe y'Amafaranga y'u Rwanda
Agakiriro ka Musanze gaherereye mu Murenge wa Cyuve kuzuye gatwaye asaga Miliyali imwe y’Amafaranga y’u Rwanda

Mugenzi we witwa icyimanimpaye Xavier na we ati “Hari bagenzi banjye b’urubyiruko bari batangiye kunoza imishinga, bitegura no kuyoboka ibigo by’imari n’ibimina ngo bake inguzanyo, batangire gukorera imishinga iciriritse muri kariya gakiriro, none ubu byarahagaze, baracyugarijwe n’ubushomeri. Aka gakiriro rwose, turifuza ko bagafungura tugatangira kugakoreremo, kugira ngo natwe twiteze imbere”.

Ibi kandi bigarukwaho n’abakorera mu gakiriro gashaje, gaherereye mu mujyi wa Musanze rwagati, na bo bahamya ko badafite ubwinyagamburiro, bitewe n’uburyo ari gato kandi kakaba gashaje cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, asobanura ko imirimo yose ijyanye n’ubwubatsi ndetse no kuhageza amazi meza yamaze kurangira, hakaba hasigaye imirimo ijyanye no kugashyiramo umuriro w’amashanyarazi afite ingufu, kugira ngo gatangire gukorerwamo.

Gafite aho gukorera hisanzuye
Gafite aho gukorera hisanzuye

Yagize ati “Dutegereje kubanza kuhageza umuriro w’amashanyarazi afite ingufu, kuko nk’uko mubizi, agakiriro kari kuri ruriya rwego kazakenera gukoresha imashini nyinshi zifite imbaraga, zifasha abagakoreramo kunoza umurimo. Ubu turimo gukorana bya hafi na REG, kugira ngo hashyirweho transformateur y’umuriro ufite imbaraga zikenewe hariya, bityo kazahite gatangira gukorerwamo. Twizeza abaturage ko ibi turimo kubikurikirana kandi ko bizakemuka mu gihe kidatinze”.

Umushinga wo kubaka icyiciro cya mbere cy’agakiriro gashya ka Musanze, gaherereye mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve, ari nacyo giheruka kuzura, washowemo asaga miliyari imwe, gafite ubushobozi bwo gukorerwamo mu bibanza bisaga 1000.

Mu bazahakorera harimo abakoreraga mu gakiriro gashaje, mu ma santere y’ubucuruzi yo mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, cyane cyane mu Mirenge ya Cyuve, Muhoza na Gacaca.

Abakorera mu gakiriro gashaje bifuza kwimurirwa mu gashya gaheruka kuzura
Abakorera mu gakiriro gashaje bifuza kwimurirwa mu gashya gaheruka kuzura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka