Musanze: Abakirisitu bishimiye kongera kujya gusenga kuri Pasika

Bamwe mu bakirisitu Gatolika bo mu Karere ka Musanze basengeye muri Parusasi Gatolika Katedarali ya Ruhengeri, kuri uyu munsi wa Pasika tariki 04 Mata 2021, baremeza ko bazukanye na Yezu, bakanishimira ko bagiye gusenga mu gihe mu mwaka ushize batagiyeyo kubera gahunda ya Guma mu rugo yatewe na Covid-19 bikabababaza.

Bishimiye kujya gusenga kuri Pasika mu gihe umwaka ushize bitabakundiye kubera Guma mu rugo
Bishimiye kujya gusenga kuri Pasika mu gihe umwaka ushize bitabakundiye kubera Guma mu rugo

Ibyo babitangarije Kigali Today ubwo bari bavuye mu Misa, aho bari bafite akanyamuneza bavuga ko kuba bizihije uyu munsi bahurira mu Kiriziya mu gihe mu mwaka washize Pasika bayizihirije muri gahunda ya Guma mu rugo, ngo uko biyumva bitandukanye n’uko bari basanzwe.

Ngo kuba Yezu yazutse ni ikimenyetso nyakuri gishimangira ko umwemera wese yazukanye nawe, ndetse bashimangira badashidikanya ko na bo bazukanye na Yezu.

Umukecuru witwa Monika Barimba w’imyaka 75 ati “Ndi Umukirisitu Gatolika, nkaba Umunyamutima Mutagatifu wa Yezu nta n’uwabinkuramo, ndi n’umukobwa wa Bikiramariya Umwamikazi wa Fatima. Muri make muri Yezu na Mariya nihaye Imana n’urugo rwanjye rumeze neza, nta gitambo cya Misa kincika, iyo Nyagasani yabidushoboje buri gitondo igitambo cya Misa mba nkirimo”.

Uwo mukecuru wo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, avuga ko afite abana n’abuzukuru 20, ngo yazukanye na Yezu kuko atigeze amutererana mu minsi ikomeye amazemo igihe, niho ahera yemeza ko ibyishimo byamusabye kuri uyu munsi w’izuka rya Yezu ngo wamucunguye.

Ati “Twumvise Misa turabyina, turishima kuko Yezu yazutse, kuzuka kwa Yezu ni ugucungurwa, twibutse umucunguzi wacu wadupfiriye ku musaraba none yatuzukiye. Ibyishimo mfite byonyine n’imbaraga binyereka ko nacunguwe kandi nazukanye nawe nta gusubira mu byaha”.

Arongera ati “Yapfuye rimwe risa, uko kuducungura kuratwibutsa ko tugomba kuva mu byaha, iyi Pasika twizihije iradushimishije kuko iy’ubushize twari mu rugo kubera COVID-19.
Turakomeza twubahirize amabwiriza gusa ibindi Imana irabikora idukize icyo cyorezo dushengerere Yezu twisanzuye”.

Kanyana Souzane w’imyaka 76 ati “Nta kabuza nazukanye na Yezu, Pasika iratwibutsa umubabaro yagize kugeza ubwo apfuye azize abantu, hanyuma bikatubera ikimenyetso cyo kwihanganira ibyo byago twahuye nabyo, ariko dutegura icyiza kiri imbere”.

Arongera ati “Pasika ni umunsi nizihiza urwo rupfu ariko nkanishimira ukuzuka kwa Yezu, we ubabara wenyine ariko imitima yacu ikaba hafi ye, kuko ntabwo twamufasha kubikora niwe ubwe uba ababaye, ariko iyo twibuka ubwo bubabare yagize, umunsi yatsinze rero akazuka natwe tukishimana nawe, twazukanye nawe nta kabuza”.

Uwo mukecuru avuga ko icyo agiye gukora muri uwo munsi ari ukwishimana n’umuryango we nk’uko abispbanura.

Ati “Ubu ndishimye cyane no mu rugo ndishimana n’umuryango wanjye tuti Yezu yazutse yatsinze icyaha, mu rugo bimeze neza duke dufite ni ukudusangira tukishima tuti Yezu yazutse twatsinze ikibi twinjiye mu cyiza, n’umuntu utari umu Gatolika arabizi ko gutsinda ikibi ugaharanira kuza mu cyiza ari byo Yezu adushakaho, Pasika nziza ku Banyarwanda bose”.

Nizeyimana Virginie ati “Ni muzuma ni muzima, ni muzima ni muzima, ni muzima ni muzima Kristu Yezu ni Muzima. Ndishimye ku buryo ntabona uko mbisobanura, Yezu yatuvukiye tumuramye kandi dukora ibijyanye n’ugushaka kwe”.

Abo bakirisitu barasaba buri wese kugendera ku rugero rwa Yezu bakora ugushaka kwe, kandi baharanira kubana kivandimwe mu rukundo Yezu abasaba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese dukwiye Kwizihiza Pasika nk’Izuka rya Yezu cyangwa nk’Urupfu rwe?Ese tugomba kwizihiza Pasika ku Cyumweru?Reka tubaze Bible.Bible ntabwo idusaba kwibuka "izuka rya Yezu",ahubwo idusaba “kwibuka URUPFU rwe” nkuko 1 Abakorinto 11:26 havuga.Icya kabiri,Bible ivuga itariki nyayo yo Kwizihiza Pasika.Ni le 14 NISAN (muli Calendar y’Abayahudi) nkuko Kubara (Numbers) 28:16 havuga.Yezu ntabwo yadusabye kwibuka "izuka rye”,ahubwo yadusabye kwibuka URUPFU rwe. Kwizihiza Pasika ku Cyumweru,ni abantu babishyizeho,mu mwaka wa 325,muli Concile de Nicee.Uyu mwaka,le 14 NISAN 2020,yahuye na le 27/03/2020,kuli Calendar dukurikiza y’Abaroma.Igihe ejobundi Abayahudi bizihizaga Pasika yabo ejobundi le 27/03/2021,nibwo Abakristu nyakuri nabo bizihizaga Urupfu rwa YEZU,isaha ya nimugoroba nkuko YEZU yabigenje n’Intumwa ze.UMUKRISTU nyawe yumvira amategeko ya Bible aho kumvira amategeko ya Conciles z’abantu.Nkuko Matayo 15:9 havuga,gukora ibintu bidahuje n’uko Bible ivuga,bituma Imana itakwemera.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 4-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka