Musanze: Abajyanama b’ubuzima barasaba kongererwa ibikoresho bapimisha imikurire y’abana

Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Musanze, barasaba kongererwa ibikoresho bifashisha bapima imikurire y’abana bari munsi y’imyaka itanu, kuko ibyo bakoreshaga mbere bagipimira ku ma site yo mu midugudu bitagihagije.

Bifuza ko bakongererwa ibikoresho byo gupima imikurire y'abana
Bifuza ko bakongererwa ibikoresho byo gupima imikurire y’abana

Ibyo birimo guterwa n’uko abajyanama b’ubuzima bapima buri mwana bamusanze iwabo mu rugo cyangwa mu isibo, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umwe muri bo ati “Gukurikirana imikurire y’umwana ni ngombwa, niyo mpamvu nubwo Covid-19 yaje tutigeze tureka iyo gahunda ahubwo tugahindura uburyo twakoragamo, aho ubu dusanga abana urugo ku rundi. Gusa turi guhura n’imbogamizi z’ibikoresho bicye. Nk’ubu amafishi twigishirizaho ababyeyi hamwe yarashaje, umunzani dukoresha mu gupima abana ibiro ni umwe”.

Ati ibyo bituma tutabona uko dukorera ingo nyinshi icyarimwe, tukaba twamara iminsi iri hagati y’itatu n’itanu tuzizenguruka kuko nta bikoresho bihagije dufite. Dusaba ko Minisiteri y’Ubuzima ibyongera, kugira ngo bijye bitworohereza gukorera abana benshi mu gihe gito”.

Mu zindi mbogamizi abo bajyanama b’ubuzima bagaragaza, ni iz’uko hari aho bagera ntibahasange abana cyangwa ababyeyi babo, urugo rukinze kuko baba bagiye mu yindi mirimo. Icyo gihe bigorana kubapima no kubika amakuru y’uko bahagaze, kuko imyirondoro cyangwa amafishi y’abana, abo babyeyi baba batabonetse ngo babyerekane.

Mu bikoresho abajyanama bifashisha bapima imikurire y’abana, bigizwe n’iminzani ipima ibiro, muac zikoreshwa mu gupima ikizigira cy’ukuboko, udusambi twifashishwa mu kureba niba ataragwingiye n’amafishi bandikaho amakuru arebana n’imikurire y’abana.

Ku kibazo cy’uko ibikoresho bikiri bicye, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle, yabwiye Kigali Today ko kizwi, kandi kiri gukorerwa ubuvugizi ibyo bikoresho bikazaboneka vuba.

Yagize ati “Ni byo koko byaragaragaye ko ibikoresho abajyanama b’ubuzima bakoresha iyo bapima imikurire y’abana bidahagije. Turacyavugana n’inzego zibishinzwe kugira ngo turebe ko haboneka ibikoresho bihagije kandi bijyanye n’uburyo bushya barimo gukoresha mu gupima abana. Ikigaragara ni uko icyorezo cya Covid-19 tutavuga ngo kirarangira ejo cyangwa ejobundi. Niyo mpamvu tugomba kwitoza kubana nacyo, ntiduhagarike izindi gahunda zose zisanzwe zigenewe Umunyarwanda”.

Mu gufasha abana kudacikanwa no gupimwa imikurire, Akarere ka Musanze kashyizeho ingamba z’uko mu gihe abajyanama bagennye gahunda yo kubapima, Utugari twajya tumenyesha ingo hakiri kare, bikanyura mu bakuriye Amasibo, mu rwego rwo kwirinda imbogamizi abajyanama bahura na zo, z’uko hari abana badapimwa bitewe n’uko baba batabonetse.

Imibare y’Akarere ka Musanze iheruka y’abana bafite amezi guhera kuri atandatu kugeza kuri 59 bapimwe mu kwezi k’Ukuboza mu 2020, igaragaza ko mu bana bari muri icyo kigero bagera ku 48.912, abagera kuri 13 bari mu mutuku naho 66 bakaba mu muhondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka