Musanze: Abagore basobanuriwe ibiteza imihindagurikire y’ikirere biyemeza kubikumira
Abagore baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ku ruhande rw’Imirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze, bavuga ko igihe kigeze ngo na bo bagaragaze uruhare rwabo rufatika mu gukumira ibikorwa byangiza ibidukikije, kugira ngo Pariki igire ubuhumekero buhagije nk’imwe mu mpamvu yagabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Mu mirimo ya buri munsi abagore bakora, cyane cyane yo gutegura amafunguro, inkwi n’ibindi bicanwa, biza mu by’ibanze bakenera kwifashisha.
Mu gace kegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, abenshi mu bahaturiye, haba ubwo biyibye bakajya kuyitemamo ibiti cyangwa bagatema ibyo mu nkengero zayo.
Nyiransengiyumva Marie agira ati: “Twajyaga mu ishyamba, tukavunagura ibiti byo gucanisha, tukabikora mu kajagari, kuko tutatekerezaga ko hari undi mumaro wabyo uretse kubicana”.
Abonona amashyamba bayashakamo ibicanwa, ku rundi ruhande na bo, ngo babicana ku bw’amaburakindi, dore ko hari n’ingaruka nyinshi bibateza.
Niyigena Odile agira ati: “Ntekesha inkwi, ibiryo bikajya gushya amaso yazenzemo amarira yanatukuye, umutwe undya kubera kwatsamo bya buri kanya. Abantu dutekesha inkwi, kunoza isuku mu buryo bukwiye biratugora kubera guhora ducumbetsa mu ivu n’imyotsi, ariko ibi biganiro baduhaye byabaye nk’ibidukanguye, ku buryo abenshi twiyemeje kubivaho, tukayoboka uburyo bwo guteka turondereza ibicanwa twita ku gukoresha amashyiga ya kijyambere arondereza inkwi kandi abungabunga ibidukikije”.
Ukwangiza ibiti batema amashyamba, bakabicana mu gihe bateka amafunguro kimwe n’ibindi bikorwa nko kujugunya imyanda ibora n’itabora aho babonye, muri ibi biganiro bigishijwe ko hari uruhare runini bigira mu kugabanya ikigero cy’ubuhumekero bwa Pariki, ibifatwa nk’intandaro y’imihindagurikire ry’ikirere rikunze kugaragarira mu kuva kw’izuba ryinshi riteza ubushyuhe bukabije, cyangwa imvura iteza Ibiza n’imyuzure, mu gace kegereye iyi Pariki; bikabagiraho ingaruka.
Akuredusenge Valerie ukuriye Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Conservation Heritage Turambe, wafatanyije n’Umuryango witwa Women’s Earth Alliance, mu guhuriza hamwe muri ibyo biganiro abagore 30 bahagarariye abandi bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange, nk’ahantu hagereye Pariki y’Ibirunga, byongeye bakaba mu baturuka mu miryango itishoboye.
Agaruka ku mpamvu aba bagore batekerejweho, agira ati: “Twatekereje kubahuza nk’abantu bari ku rwego rutoya mu mibereho yabo, bakiri mu rugendo rwo kwiteza imbere kuko imihindagurikire y’ikirere iyo ije mu by’ukuri ibafatirana no kuba ntacyo baheraho bafite, ntibabone uko babizibukira kuko nta yandi mahitamo baba bafite”.
“Kandi n’izo ngaruka zituruka ku kubyangiza, na zo iyo zije, ni na we zihungabanya cyane kuko zimusanga n’ubundi akennye bityo no guhangana na zo ntibimworohere. Hano rero ni umwanya twafashe ngo ibyo byose babisobanukirwe, banarebe inzira bishobora kunyuramo ngo bahangane na zo”.
N’ubwo imyumvire y’abaturiye Pariki igenda irushaho kugaragarira mu isura yo kuyibungabunga, abayituriye nk’uko Oreste Ndayisaba, Umukozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ushinzwe guhuza imirimo ya Pariki n’abayituriye yabigaragaje, ngo haracyakenewe intambwe ifatika mu kwirinda gutema amashyamba, gukumira ubuhinzi busatira imigezi n’imyuzi, kutavangavanga imyanda ibora n’itabora kandi bakirinda kuyikwirakwiza no kuyitwikira aho babonye, kubungabunga umutungo kamere w’amazi, kudakorera ubuvumvu muri Pariki mu kuyirinda inkongi y’umuriro n’ibindi.
Ngendahayo Jean umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’Umutungo kamere mu Karere ka Musanze, akangurira abagore kumva ko gukumira imihindagurikire y’ikirere bibafitiye inyungu.
Ati: “Kubungabunga ibidukikije bahereye kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga begeranye na yo ni ngombwa, cyane ko bidahari, byaba bisa n’aho ubuzima bwabo buri mu kaga. Ni byiza ko imirimo bafite mu nshingano gukorera hanze ya Pariki nk’ubuhinzi cyangwa ubworozi, igomba kuba mu mujyo wo kuyibungabung. Urugero niba hari nk’uteye ibiti, yibande ku by’imbuto, iby’indumburabutaka mu mirima, ku nkengero z’imyuzi, gucana mu buryo buronderza ibicanwa, imicungire iboneye y’imyanda ndetse bakitabira n’imirimo irengera ibidukikije kandi ibyara amafaranga”.
Aba bagore na bo bavuga ko urwego rw’imyumvire bariho mbere, hari igifatika rwiyogereyeho, ku buryo ubu bagiye kwibanda ku mishinga yaba iy’ubuhinzi, ubukorikori, ubworozi n’indi ifitanye isano ko kurengera ibidukikije.
Mu biganiro bimaze iminsi ine byahuje abagore bahagarariye abandi, bibukijwe ko ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, bari mu bo zigiraho ingaruka byihuse, bityo ko batagize icyo bakora ngo bahagurukire nyirabayazana wazo, bazisanga zikomeje kubadindiza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|