Musanze: Abagore barasabwa kwimakaza “Ndi Umunyarwanda” bahereye ku mashyiga
Abagore bahagarariye abandi mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze barakangurirwa kugeza ubutumwa bwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ku bagize imiryango yabo by’umwihariko ndetse n’aho batuye kuko ubunyarwanda ari wo musingi w’amahoro arambye mu Rwanda.
Ibi byagarutsweho n’abayobozi batandukanye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ibiganiro by’inzego z’abagore kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, kuri uyu wa Gatatu tariki 27/08/2014.
Ibi biganiro byatangirijwe muri aka karere ku rwego rw’igihugu bizakorwa mu turere twose 30, byibanze ku gusobanurira abagore bari mu nama y’igihugu y’abagore bo mu mirenge amavu n’amavuko y’ugusenyuka k’ubunyarwanda, umusanzu wabo mu kwimakaza ubunyarwanda ndetse n’inshingano zabo mu nama y’igihugu y’abagore mu nzego z’ibanze.

Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yatangijwe mu mwaka wa 2013, igamije gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda kuko hari abagifite ibisigisi by’amoko, bityo ngo gutoza abana bato n’abakuru kwimika indangagaciro z’ubunyarwanda ni wo musingi uhamye wo kubaka u Rwanda rutemba amahoro arambye; nk’uko bishimangirwa na Umulisa Henriette, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango.
Ati “twagize gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge nyinshi ariko turacyafite intambwe ndende tugomba gutera kubera ko usanga hari abantu bagifite ya ngengabitekerezo ya Jenoside, hari abantu bagifite urwikekwe muri twebwe, ayo mateka yadusigiye ibikomere bikomeye ku mutima, ibikomere ku mubiri ibyo byose bituma dukomeza guhungabana”.
Yungamo ati “hari abantu bakireba mu ndorerwamo y’amoko ariko ibyo byose tugomba kubivamo tukajya imbere kubera ko ‘Ndi Umunyarwanda’ ni wo musingi ukomeye tugomba kubakiraho u Rwanda rwacu. Nitwubakira ku moko tuzaba twubakira ku musenyi, bizagera igihe ibyo twubaka tubisenye”.
Umulisa avuga ko kunyuza iyi gahunda mu bagore bitanga icyizere cy’uko izagera ku bantu benshi bitewe n’uko abagore ari ba mutima w’urugo, ikazahera mu ngo zabo ikabona gukwira no mu bandi.

Gushimangira ubunyarwanda birahera ku mashyiga
Ababyeyi bamwe bashinjwa guhembera amacakubiri ashingiye ku moko mu biganiro bagirirana n’abana babo mu rugo nta bandi babumva, ibyo bakunze kwita ingengabitekerezo yo ku mashyiga, ariko aba bo bakaba bagiye kwigishiriza abana babo ku mashyiga kwiyumvamo ubunyarwanda.
Iribagiza Donathile, visi- perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Cyuve, avuga ko abagore bigisha ababakomokaho amoko baba batubaka igihugu. Yongeraho ko abagore ari bo bagomba kuba intangarugero mu kubaka ubunyarwanda mu bana babo.
Mugenzi we witwa Nyirakariburwa Gaudence yemeza ko agiye kugira uruhare mu kurandura amacakubiri mu muryango we ndetse no mu mudugudu atuyemo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé yashimye abagore kubera uruhare bagize mu kugarura umutekano mu gihe cy’intambara y’abacengezi, ngo bagize gahunda ya “Ndi Umunyarwanda" iyabo rwose yagera kuri bose kandi vuba.
Ikindi abagore barakangurirwa gukora bakiteza imbere kandi bagashishikariza abana babo gukunda umurimo. Guverineri Bosenibamwe yagaye abagore bahawe amafaranga muri gahunda ya Hanga Umurimo barangije bambura amabanki, yemeza ko atari umuco yari azi ku bagore.
Ibi biganiro by’iminsi ibiri biteganyijwe ko bizagera ku bagore bahagarariye abandi 14.574 mu gihugu cyose.
Léonard Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi gahunda ya ndi umunyarwanda jye ndayemera kandi idufitiye byinshi umunyarwanda wese yibonamo
erega uko ari imitingo yumuryango niako baba imitima y’ibikorwa byose mugihugu barshoboye , Imana yabahe imbaraga zidasanzwe , aho ibifashisha mukurema muntu , bahindura byinshi, ishingiro ry’ubumwe ni ubwiyunge mu Rwanda , aha ndavuga ndi umunyarwanda nkishingiro ry’ukubana mu mahoro kubanyarwanda , abategarugori bayigizemo uruhare guhera hasi habonekamo umusaruro ufatika
abagore nibo bafite ububasha buhamabye bwo guhindura ingo zabo mu gihe bumvishe ko Ndi umunyarwanda ifite uruhare runini mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda bizoroha ndetse cyane kandi tuzagera ku bumwe duhora twifuza.
erega uko ari imitingo yumuryango niako baba imitima y’ibikorwa byose mugihugu barshoboye , Imana yabahe imbaraga zidasanzwe , aho ibifashisha mukurema muntu , bahindura byinshi, ishingiro ry’ubumwe ni ubwiyunge mu Rwanda , aha ndavuga ndi umunyarwanda nkishingiro ry’ukubana mu mahoro kubanyarwanda , abategarugori bayigizemo uruhare guhera hasi habonekamo umusaruro ufatika