Musanze: Abagize JADF beretswe ibidindiza iterambere ry’akarere, basabwa uruhare rwabo
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien arasaba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Musanze (JADF), kongera imbaraga mu bikorwa bizamura iterambere n’imibereho myiza y’umuturage, abibutsa ko uko umujyi wa Musanze uzamuka bikwiye kujyana n’imizamukire y’umuturage.

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025, ubwo yatangizaga Inteko Rusange y’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere, mu nama isoza ingengo y’imari ya Leta 2024-2025, aho yitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’akarere mu nzego za Leta no mu bikorera.
Mu ijambo rye, Meya Nsengimana yashimye ibimaze kugerwaho n’akarere ku bufatanye n’abo bafatanyabikorwa, aho imihigo 112 Akarere ka Musanze kahize, 90 muri yo imaze kweswa ku kigero cya 100%.
Yavuze ko bimwe mu byagezweho mu ngengo y’imari irangiye birimo kubakira abatishoboye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu 35, hubakwa ibyumba by’amashuri, hubakwa ingo mbonezamikurire Ku bufatanye na MINEMA, mu Murenge wa Musanze hakaba hagiye kuzura inzu 115 zubakirwa abasenyewe n’ibiza, gusa agaragaza ko hakibura ibikoresho byo kwifashishwa n’abazatuzwa muri izo nzu ariho ahera asaba abo bafatanyabikorwa ubufasha.
Uwo muyobozi ubwo yavugaga byinshi mu bimaze kugerwaho, yagarutse cyane ku bikorwa byo kuvugurura Umujyi wa Musanze bikomeje gutangaza abenshi mubawugana.
Ati ‟By’umwihariko nk’abafatanyabikorwa, hari ibikorwa bijyanye no kuvugurura umujyi wacu wa Musanze, ndetse bikomeje gutangaza abagenderera aka karere kacu. Murabona uburyo akarere kacu gakataje mu kwiteza imbere hubakwa ibikorwaremezo byinshi bitandukanye”.

N’ubwo avuga ko uwo mujyi ukomeje gutera amabengeza, Meya Nsengimana ntiyishimiye uburyo iryo terambere ritajyanye n’imibereho myiza y’umuturage, aho yagarutse ku bigomba gutekerezwaho no kunozwa kugira ngo ubuzima bwiza ubuyobozi bwifuziza abaturage bukomeze gutera imbere.
Yahereye ku mubare w’abana bakiri mu igwingira, aho Akarere kagifite umubare ukiri hejuru ya 20%, agaruka ku miryango 606 ikiba mu makimbirane, ariko yibanda cyane ku mbaraga zikwiye gushyirwa mu kwimakaza umuco w’isuku.
Ati ‟Hashize igihe Musanze igarukwaho mu bijyanye n’umwanda, no mu minsi ishize ubwo twasuraga abaturage twasanze dufite imiryango 84 y’abantu barwaye amavunja. Ntabwo byumvikana kuba mu mwaka wa 2025 dufite abantu barwaye amavunja, hari abaryama mu nzu ubwazo ziteye kwibaza utabona igisobanuro cy’izo nzu”.
Arongera ati ‟Dufite imiryango irenga 1,500 iri mu miturire mibi aho imiryango 350 badafite amacumbi, tukagira imiryango irenga ibihumbi 3000 itagira ubwiherero, aho usanga barashinze ibiti bine bakingizaho supaneti ishaje, hakagaragara n’imiryango itagira buri buri (ubwiherero)”.
Uwo muyobozi yavuze ko bibabaje kuba imiryango 1,800 irarana n’amatungo, ati ‟Dufite umujyi ugenda urera imbere, inyubako zigeretse, amagorofa arazamuka, ariko uragenda ibirometero bitatu uvuye mu mujyi ugakubitana n’ibintu wabireba ubwabyo ukipfuka mu maso, ni gute twaba dufite Umujyi wa kabiri mu Rwanda, ariko tukaba tugifite abaturage bakarwara amavunja?”.

Yibukije abo bafatanyabikorwa ko Musanze ifatwa nk’amarembo y’Igihugu kuko ari umujyi w’ubukerarugendo, aho yavuze ko hari abanyamahanga bafata indege bakaza mu Rwanda kureba ibyiza nyaburanga biri i Musanze. Yasabye abo bafatanyabikorwa guhuriza hamwe imbaraga bazamura iterambere ry’Akarere, ariko batibagiwe umuturage ugatuye.
Ni inama yakanguye abagize JADF, bavuga ko inama nk’iyo ituma basubiza amaso inyuma bakongera imbaraga mu bikorwa bakora baharanira gushyira umuturage ku isonga.
Mukarurinda Elisabeth ati ‟Inama nk’iyi y’inteko rusange y’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Musanze, tuyungukiramo imbaraga zidufasha kurushaho gutekereza ku mibereho myiza y’abaturage, abafite ibibazo by’igwingira n’indwara ziterwa n’umwanda tukabakura muri ibyo bibazo ku bufatanye n’abanyamadini, icyo dusabwa ni ukubegera tukabigisha bagahindura imyumvire”.
Pasiteri Muhoza Desire ati ‟Ibyo twungukiye muri iyi nama ni byinshi, birimo kumenya uko imihigo akarere kahize ihagaze. Umusanzu wacu nk’abafatanyabikorwa ni uko tugiye kurushaho kwegera abaturage dushyiraho za Komisiyo zibasura mu kurushaho kubigisha”.
Mugabukomeye Benjamin, uhagarariye JADF mu Karere ka Musanze, yashimiye abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu iterambere ry’abaturage avuga no ku mbogamizi bagize, nyuma y’ihagarikwa ry’imwe mu mishinga bafashwagamo n’ibihugu bitandukanye.
Ati ‟Isomo rikomeye twakuyemo n’ubwo hari abafatanyabikorwa bacu bagiye bahura n’ibibazo byo kutabona ingengo y’imari nk’uko byari byateganyijwe, ibikorwa hafi ya byose byari biteganyijwe byarakozwe kandi n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari kuba rimaze kurenga 80% mu gihembwe cya gatatu, twizeye ko ibyabaye bitakomye mu nkokora cyane imigendekere myiza y’imihigo”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwakanguriye abo bafatanyabikorwa 86 b’ako karere, gukomeza kwitegura neza abashyitsi bazagenderera akarere mu minsi iri imbere, aho ku itariki 14 abarenga ibihumbi bitanu barimo abayobozi bose b’uturere bazaba bari mu Karere ka Musanze, ahazabera imikino ya nyuma y’irushanwa Umurenge Kagame Cup.
Bibukijwe n’umuhango ukomeye wo ‘Kwita Izina’ wo ku itariki 05 Nzeri 2025, hizihizwa n’isabukuru y’imyaka 20 uwo muhango umaze utangiye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|