Musanze: Abagana isoko rya Karwasa barasaba ubwiherero, abarituriye bo bagatabaza

Imisarani y’isoko rya Karwasa mu Murenge wa Gacaca Akarere ka Musanze, ikomeje gutera impungenge, aho bamwe mu bayifashisha babwiye Kigali Today ko ugiye muri uwo musarani nta cyizere aba afite cyo kuwuvamo amahoro.

Ni ubwiherero bugizwe n’ibyumba bitatu, ibiti biwutinze byamaze kubora, aho byagiye bigwa mu cyobo, ku buryo umuturage ujyamo abikora mu buryo bwo kubura uko agira.

Ubwo bwiherero bukoreshejwe nyuma y’uko ubwo bari barubakiwe bwamaze kuzura bahitamo kubufunga, mu gihe bagitegereje ko buvidurwa, ari nayo mpamvu umuturage ubuze aho yiherera ahitamo kujya mu bwiherero bushaje.

Kigali Today ikigera muri iryo soko yatunguwe no kubona abantu bajya mu bwiherero ari babiri, umwe akajyamo undi agasigara ahagaze hanze, mu rwego rwo kuba yatabariza mugenzi we mu gihe bwaba bumuridukanye.

Umwe ati “Impamvu ninjiyemo nkabanza gusenga, ni uko icyizere cyo kutagwamo ari gike, uyu mugenzi wanjye nasize hanze ni uwo kuntabariza mu gihe naba nguyemo, kuko urabona ko ibiti byose byaboze”.

Mugenzi we ati “Mudukorere ubuvugizi tubone ubwiherero, ubwo bari baratwubakiye bujyanye n’icyerekezo bamaze igihe barabufunze, nyuma y’uko bwuzuye, none ubu turi kubujyamo kubera kubura uko umuntu agira, mbese ni nk’ubwiyahuzi”.

Mu gihe abo baturage bagaragazaga izo mbogamizi, inyuma y’iryo soko hari umugabo witwa Muhawenimana Alex uhafite umurima w’ibigori, ubwo yari mu murima asarura ibyo bigori wabonaga afite iseseme ryinshi, bitewe n’umwanda yasanze mu murima we.

Yabwiye Kigali Today ko umurima we bawujuje umwanda, aho umuhisi n’umugenzi mubarema isoko ariho aza kwiherera kubera kubura ubwiherero.
Yagize ati “Naje gusarura ibigori, ariko natunguwe no gusanga umurima wanjye barawugize umusarani, ndatera intambwe imwe ngakandagira mu mwanda, ibi birandambiye Leta nishake uburyo yubaka imisarani, ibi bishobora kuntera indwara ntazakira, ubu iseseme yanyishe sinzi ko nzongera kurya.

Serugendo Amosi Umuyobozi w’isoko rya Karwasa, avuga ko nawe icyo kibazo cy’ubwiherero akibona kandi kimuhangayikishije, avuga ko bafite gahunda yo kuvidura imisarani yuzuye ikongera igakoreshwa, mu gihe bategereje ko isoko risubakwa ahubakwa imisarani igezweho, nk’uko biri muri gahunda y’akarere.

Ati “Twemeje ko tugiye kuvidura imisaranu yamaze kuzura kugira ngo abaturage bakomeje kuyikoresha, mu gihe dutegereje ko akarere kaza kubaka iri soko bamaze kutubwira ko riri mu nyigo, ubwo dutegereje ko hazubakwa imisarani mishya mu gihe bazaba bari kubaka n’isoko”.

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, anenga abaturage n’ubuyobozi bw’umurenge batabasha kwishakamo ibisubizo ngo babe bakwiyubakira umusarani.

Ati “Ako ni agasoko gato k’abaturage, ntabwo ari isoko ryubatswe n’akarere, ndibaza impamvu ubuyobozi bw’umurenge nabwo bubirebera, bakwiye kwishyira hamwe bagakemura icyo kibazo, mu gihe bategereje ko iryo soko ryubakwa rizubakanwa n’ubwiherero bushya”.

Arongera ati “Bakagombye kwishyira hamwe bakaba bubatse umusarani w’agateganyo baba bifashisha, ukazasenywa mu gihe hazaba hari kubakwa iryo soko, niko twanabibabwiye twabasuye mu nteko y’abaturage, ariko ntabwo bikwiye ko bajya gukemurira ikibazo mu murima w’umuturage, uwafatwa yahanwa by’intangarugero, baracuruza babona amafaranga ikintu cyose ntabwo bakwiye gutegereza ko ari Leta izakibakorera”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukarere ka Musanze umurenge wa Cyuve dufite ikibazo cyabajura. umuntu ahinga imyaka mukuyisarura akayisarura baramutemaguye rero mwadukorera ubuvugizi murakoze.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 7-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka