Musanze: Abagabo biyemeje kutazitirwa n’umuco bakaganiriza abana babo b’abakobwa

Ababyeyi biganjemo abagabo bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bagiye kurushaho kubaka ubucuti bwa kibyeyi hagati yabo n’abana babo, cyane cyane b’abakobwa, binyuze mu kubaganiriza kenshi, babashishikariza gukumira ibishuko; mu kwirinda ingaruka zikomeje kugaragara kuri bamwe, zangiza ubuzima bw’ahazaza.

Abagabo biyemeje gutinyuka kuganiriza abana babo b'abakobwa
Abagabo biyemeje gutinyuka kuganiriza abana babo b’abakobwa

Ibi ababyeyi babihera ku mpanuro, baheruka guhabwa na Madame Jeannette Kagame, ubwo yifatanyaga n’abaturage mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, uheruka kubera mu Karere ka Musanze tariki 11 Ukwakira 2022.

Abo babyeyi bemeza ko izo mpanuro zatumye bikebuka, basanga bagifite intege nke no kwigira ba ntibindeba mu burere bw’abana babo b’abakobwa, bakabiharira ba nyina.

Uwimana Philemon wo mu Murenge wa Cyuve ati “Nta na rimwe nashoboraga kwicarana n’abana banjye b’abakobwa, ngo nganire na bo ku buryo bakwitwara mu gihe bahuye n’ibishuko, cyangwa mu mihindagurikire y’ubuzizma bwabo bw’imyororokere. Mu muco wa cyera nanakuriyemo, mu bigaragara ntaho umubyeyi w’umugabo, yabaga ashobora kuba yahurira n’umukobwa we ngo bicare hamwe baganire, bajye inama se, ntaho byabaga rwose. Ibyo rero ugasanga bitubitsemo ipfunwe n’isoni, bidukumira no kumva ko izo ari inshingano za ba nyina”.

Ati “Nkurikije impanuro Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yaduhaye nk’ababyeyi, naje gusanga kwihugiraho, ntitube hafi y’abana bacu ngo tubaganirize, tubagaragarize ibibazo birimo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bishuko bibugarije; biri mu bituma babura amahitamo akwiriye, tukisanga ari bo ari twe n’Igihugu, duhora duhanganye n’ingaruka zituruka ku kuba baterwa inda bakiri bato, ubuzima bwabo bugapfapfana”.

Abahanga mu by’ubuzima n’imitekerereze, bagaragaza ko kurerwa neza no kubakwamo ubumuntu, umwana abihabwa n’umubyeyi we guhera akiri mutoya, nibura mbere y’imyaka itandatu y’imikurire ye nk’uko Madamu Jeannette Kagame yabishimangiye.

Yagize ati “Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umubyeyi w’umugabo, agize uruhare mu kurera umwana, cyane cyane umwangavu, birushaho gutanga umusaruro mwiza. Nagiraga ngo rero mbibutse mwe babyeyi b’abagabo, ko ari mwe mufite uruhare rukomeye mu mikurire y’abana banyu, mu mitekerereze n’ubuzima bwabo bw’imyororokere”.

Ati “Ni mwe shusho ya mbere umwana w’umukobwa abonamo umugabo nyawe. Iyo ababonyemo urwo rugero rwiza, bimufasha no kumenya uko ahitamo neza. Ni ngombwa ko mugaragariza abana banyu ingero zifatika, zigaragaza amayeri n’imyitwarire mibi y’ababashuka, kuko babasha kubyumva neza kurushaho. Ibyo bizanyura mu kuganira na bo, no kubatega amatwi kenshi, kugira ngo bibubakemo imbaraga zidasanzwe, z’uko bitwara ku muntu wese, washaka gukoresha ububasha afite ashaka kwica ahazaza habo”.

Yahaye ababyeyi umukoro wo gufatanyiriza hamwe uru rugamba, kuko aribwo hazaboneka umuti urambye w’ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda. Yanaboneyeho kandi guhumuriza abangavu bahohotewe, bikabaviramo guterwa inda, aho yabasabye kutihererana ibibazo, anabizeza gukomeza kubaba hafi no kubarengera, no kujya bahabwa ubufasha aho bukenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka