Musanze: Abagabo barahohoterwa bakabura uwo baregera

Abagabo n’abagore bo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, baritana ba mwana ku bibazo by’amakimbirane mu miryango, bitera abana gukoreshwa imirimo ivunanye.

Abagabo ngo barahohoterwa abayobozi bakabima amatwi
Abagabo ngo barahohoterwa abayobozi bakabima amatwi

Abagabo batunga agatoki ubuyobozi bw’umurenre ko igihe bahohotewe n’abagore babo ntacyo bubikoraho.

Abagabo bavuga ko bibazo by’abana bajya mu mirimo ivunanye, akenshi biterwa n’abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire, aho birirwa bakorera abagabo ihohoterwa rinyuranye.

Serutoki Daniel agira ati “Harya iyo umugore akubise umugabo we arega he? Muranga kuvugisha ukuri kandi ndababaye, iyo umugore avushije umugabo amaraso bikagaragara n’ubuyobozi bukabibona bukicecekera, harya ubwo buyobozi nibwo koko!

Tuvugishe ukuri hano hari abagabo b’indushyi kandi nanjye mbarimo”.

Akomeza agira ati “Iyo bigenze bityo umugore agakomeza kuguhohotera agukubita, ntabwo wajya gushaka amahaho ngo uyamuzanire, nta nubwo abana bakwiga, niho mpita nigira mu kabari cyangwa nkajya gushaka umfata neza, kuko nta muyobozi utwumva iyo duhohotewe”.

Aba bagabo bavuga ko abagore bishyizemo ko bahawe ijambo abagabo babo bakaba batakivuga.

Umwe mu bagabo ati “Umugore wanjye yamaze kwambara inyenyeri iyo mvuze azamura intugu, nagera mu rugo agatangira ati waraye he, kandi naraye ku kazi ku izamu nawe arabizi, intambara ikarota, abana bakava mu ishuri”.

Hari abagore kandi bemeza ko ihohoterwa ku bagabo baribona, gusa bagashinja n’abagabo kujya mu nshoreke abana bakabura amafaranga y’ishuri bagahitamo kurivamo bakajya gushaka amafaranga bakora imirimo ivunanye.

Abaturage bihaye intego yo kwirinda amakimbirane mu ngo no kurwana imirimo ikoreshwa abana
Abaturage bihaye intego yo kwirinda amakimbirane mu ngo no kurwana imirimo ikoreshwa abana

Akimanizanye Esperence ati “Abagabo barahohoterwa rwose turabibona, hari aho umugore asuzugura umugabo ugasanga aramujugunyira ibyo kurya, nibwo rero umugabo yigira mu nshoreke agata umugore n’abana, amahaho yose abonye akayajyana ku nshoreke ye abana bakaburara, niho usanga rero bataye amashuri bagiye muri iyo mirimo ivunanye”.

Abo bagore kandi bavuga ko hari bamwe mu bayobozi bagira uruhare mu gutuma abana bata ishuri, bakabajyana kubakoresha imirimo yo mu rugo.

Bazirete Dative ati “Abana kuba bakoreshwa akazi k’ingufu, biva ku bayobozi bamwe bafata abana bacu bakabajyana mu ngo zabo gukora imirimo inyuranye, bamesera abana babo banabatekera, na hano hari abayobozi nzi bakoresha abana mu ngo zabo”.

Ku kibazo cyo kuba abagabo batagira uwo baregera mu gihe bahohotewe, Marie Claire Uwamariya Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko itegeko rihana ihohoterwa ridashingiye ku bagore gusa, kuko rirengera n’umugabo, agasaba abagabo kujya bagaragaza ibibazo byabo kugira ngo barenganurwe aho kurihishira.

Uwamariya Marie Claire asaba abaturage kwirinda amakimbirane, bakita ku burere bw'abana babo
Uwamariya Marie Claire asaba abaturage kwirinda amakimbirane, bakita ku burere bw’abana babo

Ati “Mu muco nyarwanda, abagabo bakunze guhisha ihohoterwa ntibagaragaze ibibazo byabo, uwabigaragaje afatwa nk’inganzwa, uwahohotewe iyo atwegereye turamurenganura nk’uko n’umugore arenganurwa, amategeko areba bombi”.

Ku kibazo cy’abayobozi batungwa agatoki mu gukoresha abana imirimo ivunanye, uyu muyobozi avuga ko hari itegeko rigaragaza imyaka y’umuntu wemerewe kuba umukozi mu mirimo inyuranye.

Agira ati “Turi kubikurikirana kandi ndanasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikirana abagikoresha abana mu ngo, mu igenzura dukomeje gukora hari abo twasanganye abana, ubu dukomeje kubahana kugira ngo babere abandi urugero.

Ababyeyi bakwiye kugaruka ku nshingano zabo zo kurera, umugore n’umugabo bombi bakagira uruhare rusesuye mu kwita ku bana, birinda n’amakimbirane”.

Muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa n’imirimo inyuranye ikoreshwa abana, umuryango Never Again Rwanda ukomeje ibiganiro binyuranye n’amatsinda y’abaturage bo mu karere ka Musanze, mu kubashishikariza kwirinda amakimbirane n’ibindi byatuma abana bareka ishuri bajya gushaka amafaranga mu buryo butemewe.

Abaturage bahabwa ibiganiro bijyanye no kurwanya amakimbirane mu ngo
Abaturage bahabwa ibiganiro bijyanye no kurwanya amakimbirane mu ngo

Ntaganda Regine, umukozi wa Never Again Rwanda mu ishami ry’imiyoborere, avuga ko uwo muryango ukomeje gushaka uburyo ibibazo by’abana bakoreshwa imirimo ivunanye byakemuka, aho bahuza abayobozi n’abaturage kugira ngo ibibazo bafite bivugutirwe umuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka