Musanze: Abafashamyumvire batangiye kwishyurwa amafaranga y’ibirarane by’amezi arindwi

Ibyishimo ni byose ku bafashamyumvire mu buhinzi bo mu Karere ka Musanze, nyuma y’uko kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru batangiye kwishyurwa amafaranga y’ibirarane bari bamaze amezi asaga arindwi bishyuza Akarere ka Musanze.

Aya mafaranga bari batarishyurwa kuva mu kwezi k’Ukuboza umwaka wa 2019, ni ayo bagenerwa buri uko igihembwe cy’ihinga kirangiye kubera ibikorwa bijyanye no kwigisha ubuhinzi bwa kijyambere.

Aba bafashamyumvire bavuga ko aya mafaranga bagiye kuyifashisha mu gukemura ibibazo birimo n’amadeni bari barafashe muri za butiki, ku masoko n’ahandi.

Umwe muri bo yagize ati “Kuva mu mpera z’umwaka wa 2019 twari tutarishyurwa ifaranga na rimwe, bamwe muri twe twari mu myenda y’ibyo kurya twagiye dufata, nkanjye nari narahinduye inzira kubera amadeni nari mbereyemo abantu.

Akarere kari kandimo amafaranga ibihumbi 120 babaye banyishyuye ibihumbi 100 bambwira ko asigaye nyabona vuba. Nahise nishyuraho amadeni bituma numva nduhutse. Andi nsigaranye nteganya imbuto n’ifumbire, ubuzima bukomeze”.

Undi yagize ati “Inkweto za bote nambaraga zari zarancikiyeho, kenshi najyaga gutanga amasomo mu bahinzi mfite isoni, nibaza uko umuntu bafata nka mwarimu mbigisha nambaye ibyacitse. Amafaranga nishyuwe ngiye kuyakemuza byinshi ngure na bote nshya zizamfasha gukora akazi neza ntacyo nikanga”.

Aba bafashamyumvire bashyikirijwe amafaranga y’ibirarane, nyuma y’uko Kigali Today yatangaje inkuru ku itariki 19 Gicurasi 2020 yavugaga ko abafashamyumvire basaba kwishyurwa amafaranga y’ibirarane.

Bakaba bari bagaragaje ko bafite ubukene bwinshi, bitewe n’uko bamaze igihe batishyurwa nyamara badahwema gukomeza kuzuza inshingano.

Icyo gihe Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yabwiye Kigali Today ko akarere kagirana amasezerano y’imikoranire n’abafashamyumvire buri mwaka.

Muri uyu mwaka amasezerano akubiyemo ibihembwe by’ihinga birimo icya 2020A n’igihembwe cy’ihinga cya 2020B bari bemeranyijwe kwishyura aba bafashamyumvire miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, bigakorwa mu byiciro buri uko igihembwe cy’ihinga kirangiye.

Icyo gihe yashimangiye ko batinze kugezwaho aya mafaranga bitewe n’umurongo abafashamyumvire bahemberwaho (Budget line) wagaragayemo ikosa, bituma adasohoka; ndetse abizeza ko iki kibazo bagiye kugikurikirana vuba, bakishyurwa bitarenze icyumweru kimwe.

Mu kazi k’ibanze abafashamyumvire bashinzwe ni uguteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere binyuze mu gukangurira abamamazabuhinzi n’abahinzi uko batandukanya ubuhinzi bwa gakondo n’ubwa kijyambere.

Hitabwa ku gutunganya imirima, gutera imbuto y’indobanure, gukurikirana ibihingwa mu mirima, kurwanya isuri, ibyonnyi n’ibindi byatuma umuhinzi yongera umusaruro ufite ireme; bakabyigisha bakoresheje imirima-shuri mu tugari n’imidugudu. Mu Karere ka Musanze hakaba habarirwa abafashamyumvire basaga gato 80.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka