Musanze: Abadepite barongererwa ubumenyi ku ihame ry’uburinganire mu igenamigambi n’ingengo y’imari
Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishingamategeko (FFRP) bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri agamije kobongerera ubumenyi ku kwinjiza ihame ry’uburinganire mu gutegura igenamigambi n’ingengo y’imari.
Nyirarukundo Ignacienne ukuriye FFRP, avuga ko ingengo y’imari yategurwaga muri rusange ariko ntibite kureba niba isubiza ibibazo by’Abanyarwanda bose, ngo ni yo mpamvu bongerera ubumenyi abadepite kugira ngo bagire ubushobozi bwo kuyisesengura bakayitora nyuma yo gusuzuma niba yubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ashima intambwe yatewe ko aho byabaye itegeko ko ihame ry’uburinganire riba mu bipimo bishingirwaho bategura ingengo y’imari muri minisiteri zitandukanye.
U Rwanda cyateje imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ibi bigaragarira mu guha amahirwe abagore agana na basaza babo, ashimangira ko ari ngombwa guha agaciro igikorwa cyose kiganisha kwimakaza uburinganire; nk’uko Umulisa Henriette, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umuryango n’iterambere yabitangaje.
Yongeraho ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rigeze ku rwego rushimishije mu bijyanye n’amategeko ashyirwaho ariko haracyari ikibazo cy’uko ritubahirizwa mu nzego zo hasi.

Ati: “Ihame ry’uburinganire rigeze ku kigero cyiza iyo urebye ingamba zitegurwa, amategeko atorwa usanga rya hame ryaragezweho….ariko turacyafite intambwe ndende yo gutera cyane cyane mu guha ubushobozi abagore, turacyafite ibibazo mu nzego z’ibanze ritarinjiramo.”
Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15/03/2014 mu Karere ka Musanze azibanda gusobanurira abagore bari mu nteko ishingamategeko uko ingengo y’imari itegurwa n’uko bakurikirana niba ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa.
Iri huriro ririmo kandi abagabo bake banyotewe no guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kugira ngo imyumvire mibi igifitwe n’abagabo bagenzi. Hon. Saleh Habimana, umwe muri FFRP avuga ko agomba kugira uruhare runini mu guteza imbere uburinganire kuko hakiri imyumvire mibi ku bagore cyane cyane mu idini y’isilamu.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
kwigisha ni uguhoza kandi twizeye ko amasomo bazabwa aha natwe azadufasha kandi muri gahunda za buri munsi
nibyiza gukomeza guhugura abategarugori kuruhare rwabo mukuzamura igihugu, mu igenamigambi, ntibicare ngo birare nyuma yo guhabwa imyanya ikomeye, n’amahirwe kugira President nka Kagame, wwe umenya akamaro ka buri munyarwanda byagera kumitima y’ingo(abategarugori) akabaha agaciro bakwiye bari barambuwe kuva cyera. vive Kagame.