Musanze: Abacuruzi bato bahangayikishijwe na ‘Komisiyo’ bakwa ngo babone aho gukorera

Mu gihe gahunda yo kuvugurura umujyi wa Musanze igeze mu cyiciro (Phase) cya kabiri, aho abacururiza mu nzu ziciriritse bamaze guhagarikwa, komisiyo isabwa ku mucuruzi ushaka inzu akoreramo ikomeje guteza ibibazo, kuko asabwa miliyoni 6Frw, ay’ubukode atarimo.

Kubona inzu ucururizamo mu mujyi wa Musanze ntibyoroshye
Kubona inzu ucururizamo mu mujyi wa Musanze ntibyoroshye

Uwo mujyi abenshi bafata nk’ukurikira Kigali, ukomeje kubakwa mu buryo bugezweho, nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwafashe icyemezo cyo gufunga inzu z’ubucuruzi zitajyanye n’icyerekezo cy’umujyi, aho uwubaka inzu nshya asabwa byibura igeretse kabiri.

Mu gihe amwe mu makaritsiye y’ubucuruzi mu mujyi wa Musanze akomeje gufungwa, abacuruzi bagasabwa kwimuka, bamwe muri bo baheze mu gihirahiro.

Impamvu nyamukuru yateye icyo kibazo, izo nzu ngo zajemo ubucuruzi bwiswe ‛Komisiyo’, aho ukeneye inzu yo gukoreramo asabwa ibiciro bihanitse.

Ni ubucuruzi bwatangiye nyuma y’uko humvikanye amakuru y’uko hari Karitsiye zigiye gufungwa, hakubakwa inzu zijyanye n’icyerekezo cy’umujyi, aho ngo bamwe mu bafite amafaranga ahagije bamaze gushora ubucuruzi muri izo nzu, ugasanga umuntu umwe yarafashe ibyumba by’ubucuruzi birenga 100, ari nabyo arimo gushakamo atari munsi ya miliyoni esheshatu kuri buri cyumba yiswe ay’iseta, hatarimo ubukode.

Iyo Komisiyo niyo yateje urujijo mu bacuruzi cyane cyane abato, aho nk’uko babibwiye Kigali Today, barimo kwibaza uko umucuruzi yaba afite ibicuruzwa bya Miliyoni enye cyangwa eshanu, agasabwa Komisiyo ya miliyoni eshashatu kugira ngo abone iseta.

Abo baganiriye na Kigali Today birinze gutangaza amazina yabo, aho bemeza ko babitswemo ubwoba, ngo uwo bumvise yatangaje amakuru, aba afite ibyago byo kwirukanwa burundu mu bucuruzi.

Umwe ati “Kuri uyu wa mbere, ni wo munsi wa nyuma baduhaye kuba twavuye muri izi nzu, ntaho dufite ho kwerekeza, njye namaze gutegura uko mpakira ibicuruzwa nsubire mu cyaro cya Byangabo, naje mu mujyi gupagasa ariko imibereho yanjye ndabona irangiriye aha”.

Arongera ati “Iyo byemerwa tukivuganira na ba nyiri inzu kuko komisiyo zaciye ibintu. Mu bucuruzi bwanjye nari maze kugira akaduka ka miliyoni enye, kandi kugira ngo mbone inzu ndasabwa miliyoni esheshatu za Komisiyo ubukode butarimo, urasanga umuntu umwe yafashe inzu ijana mu rwego rwo kudushakamo komisiyo y’iseta. Abacuruzi bato turasezeye dusubiye mu cyaro iyo twaturutse”.

Uwo muri Kazi ni kazi ati “Twari 45 nk’urubyiruko rwihangiye imirimo dusana ibyuma bya electronic, hari icyo Leta yibagiwe mu kwimura abacuruzi, iyo babanza gukoresha inama ba nyiri inzu kugira ngo borohereze abacuruzi. Urajya kubaza inzu bati tanga komisiyo ya miliyoni eshanu, esheshatu bitewe n’aho iri. Ubu se nkatwe twayakura he, turirukanwe, ntabwo tuzi aho twerekeza”.

Mu isoko rya GOICO naho kuhabona umuryango biragoye
Mu isoko rya GOICO naho kuhabona umuryango biragoye

Mu bandi bafite ikibazo ni abacuruza imyaka, aho Kigali Today yabasanze imbere y’ubuhunikiro bw’imyaka yabo babuze aho bajya.

Umwe ati “Ndi umubyeyi ntunze umuryango, nashatse udufaranga nk’umugore ngamije kwiteza imbere, nza mu mujyi nkodesha inzu, nacuruzaga imyaka, dore n’iyi Kamyo yari ingemuriye bayisubijeyo, batubwiye ko umunsi wa nyuma ari kuri uyu wa mbere, ubu nabuze aho nerekeza n’imyaka yuzuye stock”.

Mugenzi we ati “Uku kutwimura byapanzwe nabi, iyo badushakira ahantu tuzimukira, urabona inzu zajemo ubucuruzi ngo ni za Komisiyo, urabaza inzu bati banza utange miliyoni esheshatu z’iseta, turerekeza he koko?”.

Ni ikibazo kandi gihangayikishije abakarani batungwa no gukora bubyizi, aho bemeza ko kuba abo bakoreraga baretse ubucuruzi, ngo nabo biri kubagiraho ingaruka.

Habiyambere John, Umuyobozi wa PSF mu mujyi wa Musanze, ntiyemeranya n’ibyo abo bacuruzi bavuga, we yemeza ko abacuruzi bahawe igihe kinini cyo kwitegura, ngo nta rwitwazo bakwiye kugira nyuma y’uko ngo inzu zimwe zamaze igihe kinini zarabuze abazikoreramo.

Ati “Ikibazo cyo kuvugurura umujyi cyavuzweho kera, haba inama nyinshi zaduhuje n’aba nyiri inzu n’abazikoreramo. Twarabateguje bihagije tubibutsa ko inzu za etage zamaze kuzura aho zidafite abazikoreramo, habaye inama nyinshi zo kubereka uko bakorera muri izo nzu nshya za Etage”.

Arongera ati “Babanje guteguzwa barongezwa, ni nayo mpamvu ntawe ukwiye kugira urwitwazo ngo yabuze inzu, kuko abumvise mbere ubu baracuruza bameze neza, ni bya bindi abantu batumva kimwe”.

Abajijwe kuri icyo kibazo cy’abantu barimo kwaka Komisiyo mu nzu z’ubucuruzi, yagize ati “Icyo kibazo nibwo nacyumva, ariko tubimenyeshejwe tukumva n’abo bantu barimo kwaka komisiyo ni ikintu dushobora gufatanyiriza hamwe n’akarere, dusaba ko abafite inzu batakwifuza, bagomba gufasha bagenzi babo kugira ngo dufatanye umujyi uvugururwe n’abacuruzi bakomeze bizinesi zabo”.

Ramuli Janvier, Umuyobozi w’akarere ka Musanze, yagize icyo avuga kuri ubwo bucuruzi yise uburiganya, ati “Ibyo bya Komisiyo mu nzu twarabyumvise, ndetse no mu nama duherutse kugirana na ba nyiri inzu n’abacuruzi tubaganiriza ku myiteguro ya nyuma yo gutangiza igikorwa cyo kuvugurura umujyi mu cyiciro cya kabiri, naranabibabwiye nti ndimo kucyumva”.

Arongera ati “Ni ibintu by’uburiganya buriho ariko ntawe uraza ngo atubwire ati nagiye gusaba uriya mwanya banca amafaranga, ariko bishobora kuba bihari, gusa ni ibintu birimo kubera mu bwihisho. Nyiri inzu abonye umuntu akaza agakodesha inzu yose, ashobora kuba yaratanze inzu ye ku giciro gikwiye, gusa uyikodesheje ntabwo twajya kumenya ngo yayifashe agamije iki, ikintu cy’ubunyangamugayo mu bantu nicyo kibuze no gushaka indonke mu bintu by’uburiganya”.

Uwo muyobozi yavuze ko nta n’amategeko ariho bagenderaho bahana abakomeje gukora ubwo bucuruzi bw’inzu bwa komisiyo, avuga ko bitari no mu masezerano y’uko uwakodesheje inzu adakwiye kuyikodesha undi, ibyo bikaba bikomeje gukorwa mu buriganya. Yemeza ko nta tegeko ubuyobozi bwanyuramo bukemura icyo kibazo, uretse kwegera ba nyiri inzu n’abacuruzi bakagirwa inama, ariko asaba abantu kwirinda uburiganya.

Meya Ramuli yavuze ko ubwo bafataga icyemezo cyo gufunga inzu, basesenguye basanga inzu n’amaseta biri mu mujyi wa Musanze biri ku kigero cya 95%, ku bacuruzi babaruwe, asaba abacuruzi kugana n’inzu zo mu dusantere dukomeye mu nkengero z’umujyi, mu gihe gito ubwubatsi bw’inzu nshya bugiye kumara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka