Musanze: Abacururiza mu isoko rishya ry’ibiribwa barataka ibihombo byo kutabona abaguzi
Abacururiza mu isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka ’Kariyeri’, binubira ko ibicuruzwa byabo bikomeje kwangirika, bitewe no kutagira abaguzi, bikabashyira mu gihombo gikomeye.
Uku kutabona abaguzi, ngo biterwa n’uko iri soko ubwo ryamaraga kuzura bakemererwa gutangira kurikoreramo, bamwe baryimukiyemo abandi bacuruzi benshi bakaguma gucururiza mu isoko ryo muri gare ya Musanze ryari rimaze hafi imyaka itatu ricururizwamo mu buryo bw’agateganyo ubwo iryo rishyashya ryarimo ryubakwa.
Niyonteze Assouma agira ati: “Kuva twaza gukorera muri iri soko twabuze abaguzi. Dutandika ibicuruzwa tukirirwa tubihagaze imbere bukarinda butwiriraho nta muntu n’umwe uje ngo anakubaze igiciro. Hari abacuruza imboga cyangwa imbuto n’ibindi biribwa byangirika vuba bigenda bituboreraho tukagera n’aho tubimena byaraboze kubera kubura ababigura”.
Hari ababonye ibicuruzwa bikomeje kubangirikiraho bayoboka ubucuruzi bw’amafu, imiceri n’ibindi bitangirika vuba, ariko ngo nabyo biranga bikaba iby’ubusa kuko mu bucuruzi bwabo ntacyo binjiza bakabaye bifashisha mu kubona ibitunga ingo zabo, bagahitamo kwirira ibyo bacuruza.
Nyiramana Xaveline agira ati: “Ibicuruzwa tubimaze tubyirira kuko nta bakiriya baza ngo wenda babe banabigura ku kiranguzo. Nkanjye nashoye ibihumbi bisaga magana atanu mu kurangura umuceri, amavuta n’utundi duconco tw’ibiribwa, ariko mu kwezi kose maze ncururiza muri iri soko, nta na munsi n’umwe ndatahana byibura n’amafaranga ibihumbi bitanu”.
Aba bacuruzi basanga iki gihombo giterwa no kuba amasoko y’ibiribwa ryaba irishya ndetse n’iryo ry’agateganyo riri muri gare ya Musanze, kugeza ubu yombi acururizwamo nyamara aherereye mu gace kamwe ko mu Mujyi rwagati ahantu hegeranye.
Bakifuza ko inzego zibishinzwe, zabakura mu gihirahiro, zikagira amahitamo y’isoko rimwe rifatwaho umwanzuro wo gucururizwamo hagati yayo yombi, irindi rigahagarikwa.
“Ducururiza muri iri soko ari nako n’abandi basigaye muri gare na bo bacuruza. Usanga twese ibicuruzwa ari bimwe, ababishinzwe ntibigeze byibura banafata isoko rimwe ngo bategeke ko ricururizwamo ibintu runaka ibindi bicururizwe mu rindi. Kandi noneho ikibabaje ni uko ibisima byose byo muri iri soko, nyuma yo kubitombora, ba nyirabyo batigeze baza ngo babikorereho, ahubwo bakaba babibikiye kuzabigurisha amafaranga y’umurengera bateganya kunguka ari na yo mpamvu badashaka kuza ngo babikorereho. Leta nidufashe irebe icyo ibikoraho kuko turi mu bihombo”.
Ku ruhande rwa bamwe mu bacururiza muri iryo soko ry’agateganyo riri muri Gare, bo ngo kutimukira mu riheruka kuzura, ahanini baba batinya gutakaza abaguzi babo bari baramaze kumenyera amaseta bakoreraho, bityo kurijyamo ngo bakaba bakwisanga bongeye gutangira bundi bushya.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice avuga ko abatomboye ibisima n’amaseta mu Isoko ry’ibiribwa rya Musanze bashyiriweho igihe ntarengwa cyo kuba byatangiye gukorerwamo, bitaba ibyo bigahabwa abandi.
Ati: “Inyandiko zibamenyesha igihe batagomba kurenza cyo kuba bamaze kwitegura no gutangira gukorera muri iyo myanya begukanye barazihawe ubu igisigaye ni uko icyo gihe kigera abazaba batabyubahirije hakarebwa uburyo bizashyirwa mu maboko y’abiteguye kubikoresha”.
Isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze, ryuzuye ritwaye Miliyari zisaga esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, rikaba rifite ubushobozi bwo gukorerwamo n’abantu ibihumbi bibiri.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mugihe ibiribwa bigicururizwa muri gare ,ririya soko ntabwo rizagira abakiriya, abacuruzi bibiribwa bomuri gare bose bakabaye bimukira muri ririya soko. Keretse niba intara n’akarere bemerako hariho amasoko 2 y’ ibiribwa.
Iyi nkuru irimo ibinyoma byinshi!!!!!!!
Uyu utanze igitekerezo ashobora kuba atanakibarizwa muri Musanze. Kuko amakuru yatanzwe haruguru nemeranya nayo bitewe nuko ejo kariyeri nayigezemo, ni ukuri birirwa bicyaye babuze nuwo bananiranwa nabi.