Musabyimana Jean Claude yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Eng. Jean Claude Musabyimana agizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, asimbura Gatabazi Jean Marie Vianney.

Musabyimana Jean Claude yagizwe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu
Musabyimana Jean Claude yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rinyuze kuri Twitter, rivuga ko ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, agize Musabyimana Jean Claude Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Eng. Musabyimana Jean Claude agizwe Minisitiri yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Inkuru bijyanye:

Musabyimana Jean Claude wagizwe Minisitiri ni muntu ki?

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Twishimiye Minister Eng.Jcloude

Imana izamufashe mukazi , ariko azadufashe gukemura Ibibazo biri mumitangire ya service akarere ka nyagatare abaturage twabuze ayo ducura n’ayo tumira.

Urugero: Maze amezi 3 nirirwa kukarere ninginga HR w’itwa BESHOBEZA ngo ankorere edit yizina ryajye kuri pay roll kuko yanditsemo rimwe bigatuma mbura uko nkura frw kuri konte ariko byaranze rwose . Ansaba I’d nkayimuha agahita ayibika ngo nkabikora . Ubu mbayeho nabi kndi mfite frw kuri bank.

Muzatubarize ikibitera.

Murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 15-11-2022  →  Musubize

Ndakwishimiye nubwo ntakuzi. Komeza intambwe ugenda

popo yanditse ku itariki ya: 10-11-2022  →  Musubize

congratulations big brother ubwonawe akomerezaho @gatjmv yaragereje

Joseph10 yanditse ku itariki ya: 10-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka