Musabyimana Jean Claude wagizwe Minisitiri ni muntu ki?

Kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yagize Bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye kuri uwo mwanya Gatabazi Jean Marie Vianney.

Musabyimana yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) kuva mu 2018.

Musabyimana yakoze mu myanya itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda aho guhera mu 2017-2018 yabaye Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba (MINILAF).

Hagati ya 2016 na 2017 yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, uyu mwanya akaba yarawugiyeho avuye ku wo kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru hagati ya 2015 na 2016.

Musabyimana hagati ya 2014 na 2015 yabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude
Minisitiri Musabyimana Jean Claude

Musabyimana Jean Claude yagiye akora mu myanya itandukanye harimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi aho yari mu bagize ‘Task Force’ ishinzwe kuhira no gutunganya imashini, yanabaye kandi Umuhuzabikorwa w’ikigo cya Leta gishinzwe gutera inkunga imishinga yo kuhira (GFI).

Afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye no kuhira “Agriculture Hydrology” yakuye muri University of Agronomic Sciences and Biological Engineering muri Gembloux mu Bubiligi. Ndetse nimpamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri mu bumenyi bw’ibijyanye n’ubuhinzi (Bachelor of Science in Agriculture Sciences) yakuye muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Inkuru bijyanye:

Musabyimana Jean Claude yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Twizeye ko jaen claude azatuyobora neza kuko ntabwo dushaka utuyobya kandi twizeye ko azuzuza ishingano ahawe.

Amos yanditse ku itariki ya: 11-11-2022  →  Musubize

Dukunda radio ket radio muduha amakuru agezweho kandi vuba rwose turabakunda

Alias yanditse ku itariki ya: 11-11-2022  →  Musubize

Twishimiye izi mpinduka ziri gukorwa kugirango igihugu cyacu gikomeze gutera imbere.nibyo kwishimirwa

Senyana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-11-2022  →  Musubize

Uyu muyobozi akwiye iyi minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo akomereze aho mugenzi we asimbuye yari agereje kandi Imana izabimufashamo, dore ko urebye aho yagiye akora hose yagiye agaragaza ubutwari, na mugenzi we asimbuye yarakoze nawe turamushima n’abakozi kandi tubariinyuma turabashigikiye.

Alias yanditse ku itariki ya: 11-11-2022  →  Musubize

Mana yanjye dore isimburana rikomeye Musabyimana yasimbuwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’amajyaruguru na Gatabazi none nawe amusimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu iki ni igitego kimwe ku cyindi.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 11-11-2022  →  Musubize

Uyu ndabona azatuyobora neza pe

Marachie yanditse ku itariki ya: 11-11-2022  →  Musubize

muraho neza? hano bugaragara inyagatare Rwimiyaga dukunda kigali today na kt radio byumwihariko staf yabanyamakuru mwese muduha amakuru meza kd agezweho murakoze murakarama!!

mandela yanditse ku itariki ya: 10-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka