Muryoherwe n’ibi birori kugeza bucyeye - Perezida Kagame
Mu munsi mukuru wo gusoza umwaka Perezida Kagame yakiriramo Abayobozi muri Guverinoma, mu nzego za Gisirikare na Polisi, inzego zitegamiye kuri Leta ndetse n’abahagarariye abikorera, abifurije umwaka mushya muhire abasaba gutarama kugeza bucyeye.

Muri ibi birori byo gusoza umwaka Perezida Kagame ari gusabana n’aba bayobozi, mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2017, aho mu gihe kitarenze iminota 30 Abanyarwanda baba binjiye mu mwaka wa 2018.
Yagize ati"Ndabifuriza mwese umwaka mushya , muryoherwe n’ibi birori kugeza bucyeye".
Ibirori byo gusoza umwaka mu Mujyi wa Kigali, birarangwa no kurasa ibishashi by’ibbyishimo bizwi nka Fireworks, mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda, mu itangazo yashyize hanze kuri iki cyumweru, yavuze ko ibi bishashi biza kurasirwa ahantu hatatu ho mu turere dutatu tugize uyu mujyi.
Utwo duce ni Mont Kigali mu karere ka Nyarugenge, mu karere ka Kicukiro birasirwe i Rebero naho mu karere ka Gasabo birasirwe ku Kimihurura.
Muri iri tangaza yaboneyeho gusaba Abanya Kigali kudahingabanywa n’ibi bishashi, ngo kuko bigamije ibyishimo byo gusoza umwaka wa 2017, Abanyarwanda by’Umwihariko Abanya kigali bizihiza umwaka mushya wa 2018.
Ohereza igitekerezo
|