Murundi: Bavuga ko batazagenera Kagame manda azayobora kuko ari we ufite icyerekezo aganishamo u Rwanda
Abaturage bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza bavuze ko batagenera Perezida wa Repubulika Paul Kagame manda azayobora u Rwanda, kuko ari we ufite icyerekezo cy’iterambere aruganishamo.
Baturage babivuze kuri iki cyumweru tariki 26 Nyakanga 2015, ubwo bagezaga ibitekerezo bya bo bijyanye n’ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda ku ntumwa za rubanda ziri gukusanya iby’abatuye mu karere ka Kayonza.

Bavuga ko igice kimwe cy’umurenge wa Murundi cyahoze kiri muri Pariki y’Akagera, nyuma kiza gutuzwamo abantu, ariko ngo ukurikije uburyo hamaze gutera imbere nta wahita amenya ko hahoze ari muri Pariki, nk’uko Niyomugabo Jean Marie yabivuze.
Amashanyarazi, amashuri, kubanisha Abanyarwanda n’ibindi bikorwa by’iterambere Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda by’umwihariko ab’i Murundi ngo bituma batamugenera manda azayobora kuko ari we uzi neza aho yavanye u Rwanda n’aho ashaka kuruganisha.
Benshi muri batanze ibitekerezo bashimangiye ko ingingo ya 101 igomba kuvaho bityo inzitizi zabuza Perezida Kagame kongera kwiyamamaza zikavaho, ndetse bakavuga ko agomba kuyobora u Rwanda kugeza igihe azumva atagifite imbaraga.

Gusa n’ubwo bifuza ko Perezida Kagame yazayobora u Rwanda kugeza igihe ashakiye, bamwe bavuze ko mu gihe yazagaragaza ko atagishoboye kuyobora itegeko nshinga ryazongera rigasubirwamo nk’uko Ntirenganya Jean Damascene wo mu kagari ka Karambi yabivuze.
Ati “Intwari zirahari mu Banyarwanda wenda birashoboka, ariko numva itegeko nshinga ryazasubirwamo igihe umusaza wacu [Paul Kagame] azaba akeneye kuruhuka, ntabwo twavuga ngo buri wese azajye ayobora igihe ashatse, kuko Kagame we afite ibyo yamaze kutwereka.”
Bamwe mu baturage basabye ko Perezida Kagame yazabasura bakamushimira ibyiza bagezeho bamureba imbonankubone. Abadepite bari kwakira ibyo bitekerezo (Safari Theoneste, Mutesi Anita na Rwaka Pierre Claver) bijeje abo baturage ko ibitekerezo bya bo bizashingirwaho mu kuvugurura ingingo ya 101 y’itegeko nshinga.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umusaza azi aho ashaka kugeza u Rwanda mu muhe umwanya w’ijambo atubwire niba abikeneye