Murundi: Barasaba ingurane z’ubutaka bwakoreshejwe hatunganywa igishanga cya Gacaca
Abaturage baturiye igishanga cya Gacaca cyo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza barasaba ingurane z’ubutaka bwabo bwakoreshejwe ubwo igishanga cya Gacaca cyatangiraga gutunganywa mu myaka itatu ishize.
Ubwo icyo gishanga cyatunganywaga ngo hari ubutaka bw’abaturage bwari ku nkuka z’igishanga bwakomatanyirijwe hamwe n’igishanga kandi bakaba batarahawe ingurane zabwo.

Abafite icyo kibazo bavuga ko ubu batorohewe kuko batagifite aho guhinga bagasaba ko ubuyobozi bwagira icyo bubafasha nk’uko Harerimana Samuel wo mu kagari ka Ryamanyoni abivuga.
Aba baturage bavuga ko kuba amasambu yabo yaragendeye mu mirimo yo gutunganya icyo gishanga byabagizeho ingaruka zikomeye. Anonciata Mukagahima, umwe muri bo, avuga ko batakigira aho bahinga kuko basigaye batisha.
Ati “Ubu dufite inzara rwose dusigaye twirirwa twatisha mu mashyamba, mutugiriye neza mwatubwirira abayobozi bakaturenganura bakaduha ingurane.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Murekezi Claude, we avuga ko ikibazo cy’abo baturage akizi. Gusa ngo yari azi ko abafite ubutaka bwagendeye mu mirimo yo gutunganya icyo gishanga bahawe ingurane, akavuga ko mu gihe haba hari umuturage utarahawe ingurane yakwegera ubuyobozi bukamufasha gukurikirana ikibazo cye.

Agira ati “Hari ubutaka bw’abaturage bwagiye butwarwa ariko icyo nzi ni uko abantu bishyuwe. Sindamenya abatarishyuwe ubutaka bwabo, birashoboka ko hari uwacikanywe ariko na n’ubu hari abakiri kwishyurwa. Abafite icyo kibazo bagana ubuyobozi bukabafasha.”
Igishanga cya Gacaca cyatunganyijwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze mu mushinga wa RSSP. Icyo gishanga kitaratunganywa ngo cyasaga n’aho ntacyo kimariye abaturage kuko igice kinini cyacyo kitahingwaga.
Nyuma yo kugitunganya cyeguriwe koperative yitwa Duterimbere Murundi, abagize iyo koperative bakavuga ko ubu basigaye bakibonamo umusaruro ushimishije kuko kuri hegitari imwe bashobora gusarura umuceri uri hagati ya toni esheshatu na zirindwi.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Muri Kayonza bireze muzagere mu murenge wa Kabale ho abaturage batanze ibyangombwa by’Ubutaka bizezwa ingurane z’amasambu yabo none amaso yaheze mu kirere. Mubishoboye mwazabikurikirana. Murakoze
MUREKEZI SE ARAVUGA IKI, NIBIBAZO BYUZUYE MUMURENGE WA MURUNDI, MUZAJYE RWINSHEKE MUREBE AMASHULI YASENYUTSE IMYAKA IBAYE 4, AMASHANYA, AMAZI, INKA ZUBUDEHE NTAZO? YEWE MURUNDI WAGORWA!!