Murundi: Abaturage ntibacyeza kuko isatura n’ibitera bibonera

Abatuye muri Miyaga mu Murenge wa Murundi i Kayonza baratabaza ubuyobozi kuko isatura (ingurube z’ishyamba) n’ibitera bibonera, ntibagire icyo basarura.

Miyaga ni hamwe mu duce tweramo imyaka cyane mu Murenge wa Murundi nk’uko abahatuye babivuga, ariko ngo nta kintu bagisarura kuko iyo bahinze bonerwa n’ingurube z’ishyamba zasigaye hanze ya Parike ubwo bayizitiraga, ndetse n’ibitera bituruka muri iyo Parike bisimbutse uruzitiro.

Ibitera bisimbuka uruzitiro rwa Parike y'Akagera, bikajya konera abaturage.
Ibitera bisimbuka uruzitiro rwa Parike y’Akagera, bikajya konera abaturage.

Abo baturage bavuga ko ari ikibazo kibakomereye kuko bituma badatera imbere ariko by’umwihariko bikabatera inzara, nk’uko John Gafera abivuga.

Ati “Turahinga ingurube n’ibitera bikatwonera. Njye nahinze hegitari ebyiri z’imyumbati ariko ingurube zarayimaze. Ubu ntitugihinga imyumbati y’imiribwa dusigaye turya gitamisi kuko uhinga imiribwa izo ngurube zikayimara.”

Ubusanzwe, abonewe n’inyamaswa za Parike ibyo bonewe birabarurwa bakazishyurwa, ariko kuri aba ngo si ko bimeze kuko izo ngurube n’ibitera bibonera bikarangirira aho.

Ndagijimana Issa ati “Hari n’igihe bitwonera, agoronome na ba gitifu bakaza gupima ariko bikarangirira aho. Dukeneye ubuvugizi kugira ngo umuntu naba yangirijwe, abone aho abivugira. Batubwira ko nk’inyamaswa barihirira ari imbogo, ariko izo nyamaswa zindi ziratwonera bikarangirira aho kandi ni zo zitwonera cyane.”

Ingurube z'ishyamba ngo zicukura umurima w'imyumbati zikawumara.
Ingurube z’ishyamba ngo zicukura umurima w’imyumbati zikawumara.

Mu gihe ubuyobozi bwa Parike y’Akagera bwiteguraga kwakira intare, ku ruzitiro rw’iyo parike hejuru bongereyeho izindi nsinga ebyiri zirimo amashanyarazi, bakeka ko zizakumira ibitera biva muri Parike bikajya konera abaturage ariko ngo ntacyo byatanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko baganiriye n’ubuyobozi bwa Parike hafatwa umwanzuro wo kwagura umuhanda unyura iruhande rw’uruzitiro imbere muri Parike, mu rwego rwo kuvanaho ibiti biri hafi y’uruzitiro kuko ari byo ibitera byuririraho bigasimbukira mu mirima y’abaturage.

Ku bijyanye n’izo ngurube z’ishyamba, ngo birasaba ko ubuyobozi bw’akarere bwazaganira n’ubwa Parike kugira ngo harebwe icyakorwa.

Abaturiye Parike y’Akagera bavuga ko inyamaswa zikiri hanze y’uruzitiro rwayo zikomeje kubabera imbogamizi.

Nubwo zibonera, ngo ntacyo bazikoraho, kuko uyishe akurikiranwaho icyaha cyo kubangamira ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

miniteri nijyirukwibajyenza hakirikare nzikobatajyabatinzamo ndabera cyaneeeeeeeeeee!!!!!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka