Murorunkwere Vanessa akomeje gushaka umuryango avukamo

Imyaka itandatu irashize Murorunkwere Vanessa atangiye gushakisha umuryango avukamo. Avuga ko kugeza ubu atarabona abo bahuje isano.

Murorunkwere aganira na Kigali Today yatangaje ko mu gushakisha umuryango we yagiye ahura n’ibimuca intege, nk’abakeka ko gushaka umuryango ari ugushaka imitungo, ubundi abo abonye bikamusaba ubushobozi buhenze bwo gufata ibizamini ndangasano bya ADN.

Murorunkwere Vanessa
Murorunkwere Vanessa

Murorunkwere avuga ko ubwo yari afite imyaka itatu y’amavuko yisanze mu kigo cy’impfubyi i Burundi afite akandiko kariho izina rya Murorunkwere na Maraba ariko akaba atazi niba i Maraba ari ho akomoka kuko yagerageje kuhashakira umuryango akawubura.

N’ubwo Murorunkwere afite umuryango wamureze kandi ukamukunda, avuga ko yifuzaga kumenya aho akomoka.

Mu mwaka wa 2020 ubutumwa buriho ifoto ya Murorunkwere bwagiye hanze bugira buti:

“Muraho bavandimwe, ndagira ngo mumfashe, hari umuvandimwe nifuza ko dufasha gushakisha umuryango avukamo. Muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, yari umwana uri hagati y’imyaka itatu n’ine.

Abamuhunganye bamujyanye mu nkambi i Burundi bamuhaye umuryango ngo umurere ariko yari yambaye badge yari yanditseho amazina: Murorunkwere(Mandela) na I Maraba, gusa ntazi ngo ni Maraba ya he. Akeka ko abo bavukana harimo Jeanne, Beatha, Martin kuko ni yo mazina yibuka. Yumvaga papa bamwita Songa naho mama bamwita Mukamana Beatrice.”

Nubwo ubu butumwa bumaze igihe bugiye hanze, Murorunkwere ntarabasha kubona umuryango we kandi n’ibikorwa byo gushakisha umuryango we ngo ntacyo byagezeho.

Mu kiganiro yahaye umuyoboro wa YouTube witwa ‘Real Talk’ muri 2020, Murorunkwere avuga ko uwamureze yaje kumufata mu kigo cy’imfubyi i Burundi hamwe n’abandi bana batanu, ndetse bo babonye imiryango.

Murorunkwere avuga ko yakoze n’ibikorwa byo kujya i Maraba gushaka umuryango ariko ntiyagira amahirwe yo kuwubona.

Agira ati; “Nkirangiza amashuri yisumbuye nabonye ikiraka muri Butare, umubyeyi undera yaje kumbwira ko nashakisha amakuru y’umuryango wanjye ubwo ndi i Butare. Ntibyari byoroshye kujya mu baturage gushaka amakuru y’umuryango, gusa nanyuze ku muntu ukuriye IBUKA amfasha gushakisha umuryango.”

Murorunkwere avuga ko mu bikorwa byo gushakisha bamurangiye umubyeyi ukora kwa muganga, amugezeho amubwira ko umuryango we wapfuye n’abavandimwe yabashyinguye ariko ko abyemeye yamurera.

Murorunkwere yamubwiye ko ashaka umuryango avukamo adashaka abamurera kuko bo abafite kandi bamukunda na we yishimira.

Muri 2016 nabwo yagiye i Maraba mu nama y’abaturage bamwereka undi muntu witwa John bivugwa ko yari afite umuvandimwe witwa Songa bagakeka ko bafitanye isano, ariko John ababwira ko umuryango we yawushyinguye.

Murorunkwere ntiyacitse intege, yakomeje gushakisha ndetse haza kuboneka umusaza wemeza ko amazina yavuzwe na Murorunkwere ayazi.

Agira ati: "Nagiye kumureba, yewe n’abana be bamwe dusa, umusaza akavuga ko atari ngombwa ikizamini ndangasano, ariko kugira ngo tubyemeze cyarafashwe ariko ibisubizo biza bihabanye."

Murorunkwere yabwiye Kigali Today ko yaje kubona abandi bantu bamubwira ko bafitanye isano ariko ntiyashobora kubona ubushobozi bwo kujya gupimisha ibizamini ndangasano.

Bamwe mu bantu babonye ubutumwa bwo gushakisha umuryango wa Murorunkwere bavuga ko hari abana bahungishirijwe i Burundi bakuwe muri école social Karubanda bakaba barabajyanye i Burundi mu byiciro bibiri, n’ubwo hari ubundi butumwa buvuga ko Komini Maraba yinjiyemo impunzi nyinshi mu bihe bya Jenoside zivuye ku Gikongoro.

Bakavuga ko abo bantu bazi abana bajyanywe mu kigo cy’imfubyi mu Burundi bakuwe mu Rwanda bashobora gufasha Murorunkwere kubona amakuru atuma amenya inkomoko y’umuryango we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ubu c uwo muvandimwe aherereye he? Nange namufasha kumuha ikizamini cya DNA for free kuko nange naburanye nabange, ntawamenya

Small info
I’m O± my blood (groupe sange)

Bizimana Kanyeshuli Didier yanditse ku itariki ya: 18-05-2022  →  Musubize

AHIKARANYISHE NAMUBONA UTENKAMUFASHA IMANA IMURERYERE

NI BIKORIMANA VARENS MURI UGANDA yanditse ku itariki ya: 15-05-2022  →  Musubize

Vanesssa harubwo umuntu ababara akabura icyo kuvuga komeza wihangane imana yakurinze izi byose gusa ibimenyetso utanga birahagije gusa mfite ikibazo kubantu ba2 uwo mukecuru wokwamuganga nuriya witwa John uvuga ko yabashyinguye umwe murabo alimo ahubwo ikibazo yaba imitungo bagize iyabo iperereza rikwiye gukorwa mbere kuli abo kuko abantu bataye ubumuntu

Lg yanditse ku itariki ya: 14-05-2022  →  Musubize

Muzampuze nawe ndumva namufasha.thx!

Jado yanditse ku itariki ya: 13-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka