Muringa: Barashaka gukora ibishoboka ngo bubahirize gahunda za Leta

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muringa mu karere ka Nyabihu butangaza ko hari byinshi bigomba guhinduka mu mibereho y’abatuye uyu murenge mu rwego rwo kubahiriza gahunda za Leta zirimo ubwisungane mu kwivuza, kubyarira kwa muganga no gufata neza ibikorwa remezo.

Mutwarangabo Simon uyobora umurenge wa Muringa avuga ko hari byinshi abaturage batitabira gukora kandi ari ku ineza yabo, akavuga ko muri byo harimo kwitabira ubwisungane mu kwivuza aho umwaka wa ushize abitabiriye iyi gahunda bagera kuri 51%.

Ibindi abaturage batitabira kandi byatuma abatuye umurenge batera imbere birimo gufata neza ibikorwa remezo no gukora imiganda byiyongeraho kubyarira kwa muganga aho abagore batanu kuri 15 aribo babyarira kwa muganga.

Mu mwiherero wabereye mu karere ka Rubavu, Mutwarangabo Simon yagaragarije abavuga rikijyana kimwe n’abandi bafite uruhare mu iterambere ry’umurenge ko ikibazo cy’umutekano kigomba kongerwamo imbaraga.

Umuyobozi w’umurenge wa Muringa avuga ko abayobozi b’imidugugu bagomba kwibuka ko ari inshingano zabo guharanira umutekano w’abaturage kuko hari ikibazo cy’abashumba bonesha bagakubita abahinzi kigahagarara mu kagari ka Gisisi, Muremure na Gakamba.

Uyu murenge wifuza kugira impinduka mu mwakawa 2013, abavuga rikijyana bavuga ko bagomba gukorana n’amatorero n’inzego z’ibanze kwigisha abaturage ko gahunda za Leta aribo zibereyeho kubafasha, cyane cyane ku babyeyi batwite bagomba kwipimisha no kubyarira kwa muganga.

Ikibazo cy’imihanda cyo ngo abaturage bagomba gushishikarizwa gukora imiganda bahereye ko ibafasha kuzana abaguzi b’ibihingwa byabo naho kubungabunga umutekano ngo hagomba gukazwa amarondo.

Mutwarangabo Simon avuga ko abaturege ba Muringa bagomba kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza bikava kuri 51% nkuko byari mu mwaka ushize bikagera 100% hifashishijwe ibimina ariko mu gushishikariza abaturage hagakoreshwa amatorero n’amana n’abaturage.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka