Muri uyu mwaka ingo zirenga 77,000 zimaze kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba zibikesha nkunganire

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ikomeje kugenda ikora ubukangurambaga ku batuye ahataragera imiyoboro y’amashanyarazi igamije kubashishikariza kwitabira gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, cyane ko hari umushinga wa Leta ubunganira ku giciro cy’ibikoresho bitanga aya mashanyarazi, bityo na bo bagatandukana n’icuraburindi rya nijoro.

Amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba yakuye benshi mu icuraburindi
Amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yakuye benshi mu icuraburindi

James Twesigye ukuriye ishami rishinzwe ingufu zitanga amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange muri sosiyete ishamikiye kuri REG ishinzwe iterambere ry’ingufu (EDCL), avuga ko uyu mushinga wunganira abakeneye kugura ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, watangijwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kugera ku ntego y’amashanyarazi kuri bose.

Twesigye avuga ko iyi nkunganire ifatwa nk’igisubizo ku baturage bataragerwaho n’umuyoboro mugari w’amashanyarazi kandi ko iyo nkunganire izajya itangwa ku bagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya 1, icya 2, ndetse n’icya 3 cy’ubudehe. Ingano yayo ikazagenwa n’icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa abarizwamo.

Ati: “Tugenda dukora ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu kandi tubona abaturage batuye kure y’imiyoboro bagenda bitabira gukoresha aya mashanyarazi. Tubereka amahirwe bafite yo guhabwa nkunganire, ku buryo ikiguzi bayahabwaho kijyana n’ubushobozi bwabo”.

James Twesigye ukuriye ishami rishinzwe ingufu zitanga amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange
James Twesigye ukuriye ishami rishinzwe ingufu zitanga amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange

Avuga ko bafite icyizere ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangirana n’ukwa Gatandatu 2022 ingo nyinshi zitandukanye n’umwijima wa nijoro.

Ati: “Uyu mwaka twari twihaye intego ko byibura ingo 60,000 ari zo zaba zahawe aya mashanyarazi, ariko kubera ubwitabire bwinshi ubu tumaze kugeza ku zigera ku 77,370 kandi dufite icyizere kinini ko uyu mubare uziyongera cyane tukabasha kugera ku ntego twiyemeje y’amashanyarazi kuri bose”.

Uyu mushinga wa Nkunganire uteganya ko iyo umurasire utarengeje amafaranga 115,000, abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bahabwa nkunganire igera kuri 90% by’igiciro cy’umurasire, bakiyishyurira gusa 10%.

Naho abo mu cyiciro cya 2, bahabwa nkunganire ya 70% by’ikiguzi bakiyishyurira gusa 30%. Abo mu cyiciro cya 3, bunganirwa 45% bakiyishyurira 55% by’ikiguzi.

Twesigye avuga ko iyo ikiguzi cy’ibikoresho kirenze ibihumbi 115, icyo gihe abo mu cyiciro cya mbere bahabwa nkunganire ingana n’ibihumbi ijana (100,000 Rwf) bakiyishyurira asigaye, abo mu cya kabiri bakunganirwa ibihumbi mirongo inani (80,000 Rwf), naho abo mu cyiciro cya 3 bakunganirwa ibihumbi mirongo itanu (50,000 Rwf).

Ubwo abakozi b’iyi sosiyete bari mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge mu cyumweru gishize basobanurira abatuye uyu murenge ibijyanye n’iyi nkunganire, abenshi mu batuye muri kariya gace bari kure y’imiyoboro y’amashanyarazi bishimiye amahirwe bahawe.

Abahawe imirasire binyuze muri nkunganire bashima Leta yabafashije kubona amashanyarazi
Abahawe imirasire binyuze muri nkunganire bashima Leta yabafashije kubona amashanyarazi

Ndahimana Elisa utuye muri uyu Murenge yagize ati: “Twari dusanzwe tuba mu kizima nta muriro dufite. Urabona aho dutuye ni kure y’amapoto. Twumvaga tutabona ubushobozi bwo kwigurira ibi bikoresho by’imirasire. Ariko ubwo Leta itwunganiye, ni byiza rwose turishimye, natwe ubu tugiye kujya dukanda ku rukuta dutandukane n’umwijima.’’

Sebazima Henri, Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe igenagaciro no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’amashanyarazi avuga ko mu Karere ka Kamonyi hakiri igice kinini kitarageramo imiyoboro y’amashanyarazi cyane ko yagejejwe muri aka Karere bwa mbere mu mwaka wa 2012.

Ati: ‘Twaje hano ngo dukomeze dushishikarize abaturage tubahamagarire kwitabira gufata iyi mirasire cyane cyane ko Leta yashoyemo amafaranga menshi kugira ngo abaturage bose begerweho n’amashanyarazi nk’uko gahunda yayo y’umwaka wa 2024 ibiteganya.’’

Imibare igaragazwa na REG yerekana ko mu gihugu ingo zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange mu Rwanda zimaze kugera hafi ku bihumbi 560.

Ni inkuru dukesha Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Eseko mbona hakiriho imiryango myinshi itarabona aho kuba, aho ntibizaba imbogamizi zo kwesa imihigo kugihe cyagenwe?

Bizimana j.m.vianney yanditse ku itariki ya: 22-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka