Muri umuryango wanjye- Uwarokotse Jenoside abwira abo yababariye

Spéciose Mukamugema, w’i Simbi mu Karere ka Huye, avuga ko aho yatangiye imbabazi ku bamwiciye abe asigaye yumva acyeye, afite n’umuryango, kandi uwo muryango avuga afite ni uw’abo yababariye.
Uyu mubyeyi utuye mu Kagari ka Kabusanza mu Mudugudu wa Muranda, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 yamusize wenyine, akabaho mu buzima bubi kuko yumvaga ari nyakamwe.
Agira ati “Nasigaye ndi umwe iwacu. Kwakira abaturanyi ntibyankundiraga, ngumya kwiyumvamo ko ndi njyenyine. Ndi umwe imbamo, iranzonga, ndananuka, mpfuka umusatsi nkawirizamo intoki, nshimashimamo, imisatsi yarizingazinze.”

Iyo yajyaga mu bantu ngo yabaga areba ku mazuru yabo. Ati “Nkareba ufite izuru rirerire nkibaza impamvu we batamwishe. Nkareba undi nti ese uriya we ko mbona dusa, njyewe bamporeye iki abanjye? Iyo nzigo n’inzika bimbamo. Nabikuwemo n’inyigisho nahawe na paruwasi ku bumwe n’ubwiyunge.”
Mbere yo gucengerwa n’inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa ariko, umwe mu bamwiciye abe wafunguwe nyuma yo kurangiza igihano ngo yagiye kumusaba imbabazi, amwirukankana n’umuhini ashaka kuwumukubita, ariko aramucika.

Ati “Yaje kundeba, numva ari nko guca umugani, kuko numvaga gutanga imbabazi ku maraso bitashoboka. Nyuma yo gutanga imbabazi ariko naribajije nti ese buriya iyo mushyikira sinari gukora nk’ibyo yakoze? Narabyicujije.”
Kuri ubu Mukamugema ni umufashamyumvire mu isanamitima, ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa. Nta mutima wo kwihorera agifite, ahubwo uwo kwegera abakoze Jenoside akabashishikariza gusaba imbabazi abo bahemukiye ndetse n’abarokotse Jenoside akabashishikariza gutanga imbabazi kuko yasanze biruhura.
Ku bijyanye n’uko kubabarira biruhura, yitanzeho urugero tariki ya 26 Mutarama 2025, ubwo yatangaga imbabazi ku bantu barindwi bamwiciye abe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Hari mu gikorwa cyo gusoza urugendo rw’Isanamitima, Ubumwe, Ubwiyunge n’Ubudaheranwa ku nshuro ya gatanu muri Paruwasi ya Rugango iherereye mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye. Ni igikorwa cyagezweho ku bufatanye bwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyoseze Gatolika ya Butare na Minibumwe.
Yagize ati “Ubu ndacyeye, maze kugira umuryango. Ndacyeye! Mu gikorwa nk’ikingiki ubushize nasohokanye n’abagabo umunani nababariye, uyu munsi nababariye barindwi. Noneho fata abo bagabo bose hamwe n’abagore babo ndetse n’abuzukuru babo. Urumva atari umuryango se?”
Innocent Bagirase ni umwe mu bagize umuryango mushya wa Mukamugema nyuma y’uko yakatiwe igifungo cy’imyaka 29 agafungwa 14 akanakora TIG.
Yivugira ko ajya gutangira kwitabira inyigisho zatumye abasha gusaba imbabazi akesha kuba ubu yumva yararuhutse mu mutima yabishishikarijwe na Mukamugema, nyamara yaramuhemukiye.

Kubasha gutangira urugendo rwo gusaba imbabazi ariko ntibyamworoheye kuko hari abamucaga intege bamubwira ko gusaba imbabazi bisaba kuvugisha ukuri imbere y’abo yahemukiye, bakanamubwira ko atarebye neza byamuviramo gufungwa. Icyakora we ngo ntiyacitse intege kubera ko na mbere hose yari yireze akemera icyaha.
Nyuma yo kwakira imbabazi za Mukamugema, imbere y’ikoraniro ry’abakirisitu yagize ati “Nari narapfuye, none nazutse. Nazukiye muri Kristu.”
Ku bijyanye n’uruhare rwe muri Jenoside, Bagirase yivugira ko ku bwe nta muhoro yafashe ngo yice, ariko na none ngo kuba yari mu bitero byo kwica bituma yumva na we yarishe kuko iyo ataza kuhaba atari gutiza umurindi abicanyi.
Ati “Buri gitero cyose nabaga nkirimo. Urumva ko n’uwari kwirukanka nari kumutanga.”
Ohereza igitekerezo
|