Muri uku kwezi imvura izaba nke i Burasirazuba no mu Mayaga - Meteo

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), kivuga ko muri uku kwezi k’Ugushyingo 2022 ibice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba ndetse no mu Mayaga mu Majyepfo, hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’isanzwe ihagwa mu mezi y’Ugushyingo.

Meteo ivuga ko muri uku kwezi mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero (mm) 50 na 250, ikaba iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa mu kwezi k’Ugushyingo mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyarugru.

Ni mu gihe ibice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba ndetse n’igice gito cy’Intara y’Amajyepfo (Amayaga), hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’isanzwe ihagwa mu kwezi k’Ugushyingo.

Meteo ivuga ko hateganyijwe kwiyongera kw’imvura mu bice by’amajyepfo y’Igihugu, ugereranyije n’ibihe by’izuba byaranze ibindi bice mu kwezi k’Ukwakira, ariko hari ibice by’amajyepfo y’Intara y’Iburasirazuba biteganyijwemo imvura izakomeza kuba nke, nk’uko byari bimeze mu kwezi gushize k’Ukwakira.

Ibice bibiri bibanza by’uku kwezi (hagati ya tariki ya 1 na tariki 20) biteganyijwemo imvura izaba iri ku kigero cy’imvura isanzwe ibigwamo, mu gihe igice cya gatatu giteganyijwemo ko imvura izaba iri munsi y’ikigero cy’imvura isanzwe ibonekamo.

Meteo-Rwanda ikomeza igaragaza uko imvura iteganyijwe ahantu hatandukanye mu Rwanda, aho imvura nyinshi ugereranyije n’izagwa ahandi mu Gihugu (200mm-250mm), iteganyijwe mu bice bimwe by’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke no mu majyaruguru y’uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera.

Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 200 iteganyijwe mu bice bimwe by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, n’ibice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, ukuyemo amajyepfo y’uturere twa Rulindo na Gicumbi.

Imvura nke ugereranyije n’izagwa ahandi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 50 na 100, ikaba iteganyijwe mu bice byinshi by’uturere twa Bugesera, Kayonza na Kirehe n’ibice bimwe by’Umujyi wa Kigali (Kicukiro, Nyarugenge), Akarere ka Gatsibo ndetse n’igice cy’Amayaga.

Imvura iteganyijwe kugabanuka uko uva mu burengerazuba bw’Igihugu ugana mu burasirazuba, bikazaterwa n’imiterere ya buri hantu hashingiwe ku kuba hari amashyamba, ibiyaga cyangwa imisozi.

Meteo-Rwanda ivuga ko imvura izatangira kugwa kuva tariki 03 Ugushyingo 2022, imare iminsi ibarirwa hagati y’itatu n’irindwi mu gice cya mbere cy’uku kwezi (tariki 01-10).

Muri uku kwezi kandi hanateganyijwe umuyaga mwinshi mu bice bimwe by’Uturere twa Nyaruguru, Huye, Nyamagabe, Nyanza, Ruhango, Kamonyi na Bugesera, ukazaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ku isegonda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka