Muri Orphelinat Imbabazi hasigaye abana bane gusa abandi babonye imiryango

Ubuyobozi bw’ikigo cy’imfubyi Orphelinat Imbabazi butangaza ko gahunda yo gushyira abana mu miryango igenda neza k’uburyo mu bana 100 cyari gifite hasigaye abana bane gusa batarabona imiryango ibakira.

Mahagarara Emmanuel uyobora orphelinat Imbabazi iri mu karere ka Rubavu avuga ko imibereho abana babayeho iruta iyo kuba mu kigo kuko mu miryango hari byinshi bigiramo batabonaga mu kigo cy’imfubyi.

Bimwe mubyo ngo abana bungukira mu miryango birimo gukora, kugira urukundo hamwe no kumva ko bari mu muryango bakigishwa imico yo kubana n’abandi bitandukanye no kuba mu kigo aho bumvaga bigunze.

Mahagarara avuga ko abana basigaranye batarabona imiryango ari abana bane harimo umwe ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe kandi nawe hari ikizere cyo kubona umuryango uzamwakira.

Avuga ko zimwe mu ngorane bagize ari ukubona amakuru y’imiryango kuko hari abana bahishaga aho bakomoka kimwe n’abahazi ntibahatange, akavuga ko abasubiye mu miryango babayeho neza kandi nta nzitizi abana bari mu miryango bari batangira kugira.

Gahunda yo gushyira abana baba mu bigo by’imfubyi mu miryango yatangiye mu mwaka wa 2012 ku bufatanye bwa Minisiteri y’umuryango hamwe Hope and Homes for Children hamwe n’inama y’igihugu y’abana (NCC).

Ikigo cy’imfubyi Imbabazi cyafunguye imiryango nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 aho cyaje kwakira abana bagera mu ijana ariko benshi bamaze gusubira mu miryango.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

wowe wavuze ngo igipindi, reka kwivuna, ababishoboye barabikora utabishoboye nawe ntawamuhase. already abasigaye nibake cyane ukurikije umubare wabo. none ngo igipindi. why complain all the time.

vincent yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

nibyiza bamwe barayibonye ariko hari nabandi bashize muri gahunda bise gutsa prog bageda bakondeshereza amezi atatu kdi iyo ashize barirwariza nibyiza ariko nkibaza kubana batagira imiryango iyo yamezi arangiye umwana arirwariza nkibaza kuberiki ubuyobozi bwicyo kigo kitasaba leta ko abobana batakubakirwa mumidugudu kuko kubona ubukode birabagora biratangaje kubona ubuyobozi buvugako bose bari mumiryano si ukuri hari nabibaza kubuzibabwabo buri imbere batagira hirya nohino

maritin yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Ni byiza ko abana barererwa mu miryango ariko ndashaka ko ABAYOBOZI bakuru b’igihugu ndetse n’abandi BATEGETSI aribo abafata iya mbere mu gufata abana bakabashyira mu ngo zabo, ntidushaka gahunda zabo zisize amavuta gusa barangiza bagashyira umuzigo ku bandi BANYARWANDA wenda batanafite n’amikoro.

Kuko gufata umwana ukamushyira mu rugo bivuga kumugaburira, kumuvuza, no kumushakira uburyo bwO kwiga amashuri ye yose, ibyo byose ni bangahe mu banyarwanda babishobora? IGIPINDI kitarimo leading by EXAPMLE ntacyo dukeneye.

MWEUSI Dinosaure yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Imana ijye iha imigisha ababasha gukora igikorwa nk’iki cy’urukundo..

dusabe yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Iki gikorwa cy’urukundo ni ingenzi kandi nabo bane twizeye neza ko bazabona imiryango.

vanessa yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka