Muri Nzeri abantu umunani bafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi

Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu kwezi gushize kwa Nzeri 2021 abantu umunani barafashwe bakekwaho gukoresha amashanyarazi atishyurwa, abandi bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi.

Tariki ya 13 Nzeri 2021 uwitwa Havugimana yafatiwe kuri "station" ya "essence" ya Kobil mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu arimo gutema urusinga (underground cable) rucanira amatara yo muri uwo Mujyi. Icyo gihe yasanganywe n’izindi nsinga yibye za REG ahita ashyikirizwa RIB ngo akurikiranwe.

Ku munsi ukurikiyeho tariki ya 14 Nzeri 2021 uwitwa Ngendahimana Jean Claude w’imyaka 42, na we yafatiwe mu cyuho yiba umuriro ndetse yiyita umukozi wa REG arimo arahurira umuriro uwitwa Jeanine Mukarusine, mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali. Na we yahise ashyikirizwa RIB ya Nyarugenge ngo akurikiranwe.

Tariki 20 Nzeri 2021 hafashwe abantu babiri bakekwaho kwiba amashanyarazi. Abo ni Harerimama ufite imyaka 40 na Ngezahoguhora ufite imyaka 33. Bafatiwe mu Kagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu ndetse bahita bashyikirizwa RIB ya Gisenyi ngo bakurikiranwe.

Tariki 22 Nzeri 2021 uwitwa Nzamwita Theo yafashwe yiyita umukozi wa REG ndetse yubakira abaturage imiyoboro y’amashanyarazi itemewe muri Rubavu,Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Rugerero, Umudugudu wa Rusamaza. Na we yahise ashyikirizwa RIB ya Gisenyi ngo abibazwe.

Tariki 24 Nzeri 2021 Niyoyita na Niyomukiza batuye mu Kagari ka Katabaro, Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge bafashwe bakoresha amashanyarazi y’amibano. Bose bahise bashyikirizwa RIB ngo bakurikiranwe.

Tariki 29 Nzeri 2021 Nsengimana bakunze kwita Bikabyo utuye mu Mudugudu w’Agatare, Akagari ka Karitutu, mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana yafatiwe mu cyuho akekwaho kwiba amashanyarazi ndetse yiyita umukozi wa REG. Yahise ashyikirizwa RIB ya Kigabiro ngo abibazwe.

Abiba umuriro n'abiyita abakozi ba REG bagakora ibyo batemerewe barahagurukiwe
Abiba umuriro n’abiyita abakozi ba REG bagakora ibyo batemerewe barahagurukiwe

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, avuga ko abakekwa bose bagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi ndetse ashishikariza abaturage gukomeza gukorana na REG n’inzego z’umutekano kuranga izi nkozi z’ibibi cyane cyane ko kwiba amashanyarazi bimunga ubukungu bw’Igihugu.

Karegeya yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.

Ati “REG ifatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku Gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’Igihugu”.

Abantu baranze inyubako ziba amashanyarazi hari igihembo bagenerwa na REG kubera icyo gikorwa bakoze.

Kwiba amashanyarazi kandi ni icyaha gihanwa n’itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.

Ni inkuru dukesha Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka