Muri Mateus naho hahiye
Guhera mu masaa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa gatandatu tariki 20/07/2013, amwe mu maduka yo mu mujyi rwagati wa Kigali hitwa muri ‘quartier Mateus’, yibasiwe n’inkongi y’umuriro itaramenyekana impamvu.
Mu madepo (ububiko bw’aho barangurira ibicuruzwa) arenga icumi yiganjemo ibikoresho bya pulastiki nk’amajerikani, indobo, amabeseni n’ibindi, ngo ntacyo baramuye, nk’uko umwe mu bacururiza iruhande yaho, Mahoro Tharcisse, yasobanuye.

Yavuze ko abacuruzi ubwabo batazi icyateye iyo nkongi y’umuriro, ariko bagakeka ko yaturutse ku ntsinga z’amashanyarazi bumvise zituragurika, nyuma bakaza kubona umuriro waka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu kandi, inkongi y’umuriro yadutse mu ikamyo y’uruganda rwa Bralirwa yari yuzuye amakaziye arimo amacupa, ubwo yari igeze ku kiraro cya Nyabarongo winjira mu mujyi wa Kigali ikaba yavaga mu karere ka Rusizi.

Andi mafoto uko byari byifashe muri Matheus





Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Yewe ahubwo haratinze nawese itsinga zinyuranyemo ndetse nogusaza kwamazu.Oya hariyahantu harabangamyepe.
rwose bayobozi muhindure hariyahantu.Mumugihagatikoko,
nagitega,bilyogo,muhima,gikondo rwose hihutinshwe haterimbere.
Hashimwe Imana yo Mwijuru kuba Ntawapfuye. Mukomere Imana ifite inzira nyinshi. Shalom be blessed.
ndabakunda nabonye amakuru mugerageza kuyabona mukomereze aho peace
Birababaje pe. Ababuze ibyanyu mwihanganane!
Kdi Imana ishimwe kuba nta wahaburiye ubuzima. Akatari amagara barahaha.