Muri Mateus naho hahiye

Guhera mu masaa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa gatandatu tariki 20/07/2013, amwe mu maduka yo mu mujyi rwagati wa Kigali hitwa muri ‘quartier Mateus’, yibasiwe n’inkongi y’umuriro itaramenyekana impamvu.

Mu madepo (ububiko bw’aho barangurira ibicuruzwa) arenga icumi yiganjemo ibikoresho bya pulastiki nk’amajerikani, indobo, amabeseni n’ibindi, ngo ntacyo baramuye, nk’uko umwe mu bacururiza iruhande yaho, Mahoro Tharcisse, yasobanuye.

Abacuruzi bakikije aharimo gushya basohoye ibintu, bararana nabyo hanze.
Abacuruzi bakikije aharimo gushya basohoye ibintu, bararana nabyo hanze.

Yavuze ko abacuruzi ubwabo batazi icyateye iyo nkongi y’umuriro, ariko bagakeka ko yaturutse ku ntsinga z’amashanyarazi bumvise zituragurika, nyuma bakaza kubona umuriro waka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu kandi, inkongi y’umuriro yadutse mu ikamyo y’uruganda rwa Bralirwa yari yuzuye amakaziye arimo amacupa, ubwo yari igeze ku kiraro cya Nyabarongo winjira mu mujyi wa Kigali ikaba yavaga mu karere ka Rusizi.

Iyi kamyo yari itwaye inzoga za Bralirwa yafashwe n'inkongi y'umuriro ubwo yari igeze kuri Nyabarongo winjira mu mujyi wa Kigali.
Iyi kamyo yari itwaye inzoga za Bralirwa yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari igeze kuri Nyabarongo winjira mu mujyi wa Kigali.

Andi mafoto uko byari byifashe muri Matheus

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali n'abandi bayobozi baje kureba uko ikibazo kimeze.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abandi bayobozi baje kureba uko ikibazo kimeze.
Kizimya moto ya Police yahageze abacuruzi nabo birwanyeho.
Kizimya moto ya Police yahageze abacuruzi nabo birwanyeho.
Abasirikara ba RDF bihutiye kuhagera nubwo imihanda itari nyabagendwa.
Abasirikara ba RDF bihutiye kuhagera nubwo imihanda itari nyabagendwa.
Abacuruzi birwanyeho bakuramo utwabo kare.
Abacuruzi birwanyeho bakuramo utwabo kare.
Inkongi y'umuriro itunguka mu mabati hejuru y'inzu zo muri quartier Matheus.
Inkongi y’umuriro itunguka mu mabati hejuru y’inzu zo muri quartier Matheus.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 4 )

Yewe ahubwo haratinze nawese itsinga zinyuranyemo ndetse nogusaza kwamazu.Oya hariyahantu harabangamyepe.
rwose bayobozi muhindure hariyahantu.Mumugihagatikoko,
nagitega,bilyogo,muhima,gikondo rwose hihutinshwe haterimbere.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Hashimwe Imana yo Mwijuru kuba Ntawapfuye. Mukomere Imana ifite inzira nyinshi. Shalom be blessed.

Muven yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

ndabakunda nabonye amakuru mugerageza kuyabona mukomereze aho peace

nieva yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Birababaje pe. Ababuze ibyanyu mwihanganane!
Kdi Imana ishimwe kuba nta wahaburiye ubuzima. Akatari amagara barahaha.

safari yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka