Muri Kicukiro Centre, Remera na Nyabugogo hazashyirwa inzira n’imihanda binyura mu kirere

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru avuga ko hari uduce tw’imihanda tw’Umujyi wa Kigali tuzubakwaho inzira z’abanyamaguru n’imihanda yo hejuru kugira ngo bigabanye umubyigano w’abantu n’ibinyabiziga.

Hari ahamaze guteganywa izo nzira n’imihanda byo hejuru bitewe n’uburyo bigora abantu n’ibinyabiziga kubisikana, harimo Remera Kisimenti na Giporoso, Nyabugogo na Kicukiro Centre (ho ibikorwa byo kubaka izo nzira bikaba byaratangiye).

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali avuga ko mu gishushanyo mbonera cyawo, ahagenewe imihanda n’inzira (Transportation Master Plan) abantu bambukiranya imihanda ari benshi, hari ahazashyirwa inzira zo hejuru, ariko bakazajya bahakorera inyigo irambuye ari uko bageze kuri uwo muhanda bawukora.

Mu kiganiro yahaye Televiziyo y’Igihugu tariki 08 Ukuboza 2021, Dr Mpabwanamaguru yavuze ko ku muhanda urimo gukorwa wa Kicukiro Sonatube-Bugesera ari ho batangiriye bashyira inzira n’umuhanda byo hejuru(bikaba birimo kubakwa muri Kicukiro Centre).

Dr Mpabwanamaguru yagize ati "Hariya Kicukiro Centre usanga ari ahantu hafunganye cyane, ibyakozwe ni igisubizo cyo kugira ngo tubashe gukoresha ubutaka buto, kandi twubakeho imihanda myinshi, aho bishoboka dukoreshe hejuru, ni byo hariya turi gukora."

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali akomeza avuga ko ahandi bateganya kuzashyira imihanda n’inzira byo hejuru, ari Nyabugogo, Remera Kisimenti na Giporoso ndetse n’ahandi bizagaragara ko haba uruhurirane rw’ibinyabiziga byinshi n’abantu.

Uwitwa Niyodusenga Ruth ugendera kenshi mu mihanda ya Kicukiro avuga ko mu mahuriro yayo ya Kicukiro Centre hakwiye inzira zo hejuru z’abanyamaguru, bitewe n’uburyo abanyamaguru bagenda babangamirwa cyangwa babangamira abagenda mu binyabiziga.

Niyodusenga yagize ati "Hari igihe umugenzi w’amaguru cyangwa uwo mu modoka bakererwa bitewe no kubura uburyo bwo kubisikana, cyane cyane igihe hari umubyigano (embouteillage)".

Kicukiro Centre aharimo kubakwa inzira n’umuhanda binyura hejuru y’imihanda ihasanzwe, higeze kubera impanuka y’ikamyo mu mwaka wa 2016 mu kwezi kwa Kamena, ihitana abantu barenga barindwi abandi batavuzwe umubare barakomereka, ndetse n’ibinyabiziga byinshi bikaba byarangiritse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni byiza cyane. Gusa iyo bahera Nyabugogo. Nare Gare ya Nyabugogo muzige neza ibyayo. Muzayisure iradusebya rwose

Dusabimana Jacques yanditse ku itariki ya: 13-12-2021  →  Musubize

Ni byiza cyane. Gusa iyo bahera Nyabugogo. Nare Gare ya Nyabugogo muzige neza ibyayo. Muzayisure iradusebya rwose

Dusabimana Jacques yanditse ku itariki ya: 13-12-2021  →  Musubize

Ni byiza cyane. Gusa iyo bahera Nyabugogo. Nare Gare ya Nyabugogo muzige neza ibyayo. Muzayisure iradusebya rwose

Dusabimana Jacques yanditse ku itariki ya: 13-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka