Muri Kamena, Nyakanga na Kanama hateganyijwe ubushyuhe buri hejuru y’ubusanzwe mu mpeshyi
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyateguje ko amezi ya Kamena, Nyakanga na Kanama 2024, hateganyijwe ubushyuhe buri hejuru gato y’ikigero gisanzwe mu mpeshyi.
Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe muri iyi mpeshyi muri rusange buri hagati ya dogere Selisiyusi 22 na 32 mu Gihugu, bukaba buri hejuru gato y’ikigero cy’ubushyuhe bwo hejuru busanzwe bwo mu gihe cy’Impeshyi. Ubushyuhe busanzwe bw’igihe cy’Impeshyi buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30.
Ahateganyijwe gushyuha kurusha ahandi ni mu bice by’ikibaya cya Bugarama, hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya dogere Selisiyusi 30 na 32. Mu Ntara y’Iburasirazuba, mu burasirazuba bw’Akarere ka Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara no mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30.
Ahateganyijwe igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru kiri hasi ugereranyije n’ahandi ni mu Karere ka Burera, Musanze, igice cy’amajyaruguru y’Akarere ka Nyabihu na Gakenke hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya dogere Selisiyusi 22 na 24.
Ingano y’ ubushyuhe bwo hasi
Muri rusange, ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe muri iyi mpeshyi buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 18 mu Gihugu, bukaba buri hejuru y’ubushyuhe bwo hasi busanzwe bw’Impeshyi.
Ubushyuhe bwo hasi busanzwe bw’impeshyi buri hagati ya dogere Selisiyusi 7 na 16. Ahateganyijwe ubushyuhe bwo hasi buke ni mu Karere ka Musanze, Burera, Nyabihu ndetse n’uduce duto tw’Akarere ka Rubavu na Gakenke, hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 12.
Mu kibaya cya Bugarama, mu Karere ka Kirehe n’amajyepfo y’Akarere ka Kayonza, ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi buri hejuru, buri hagati ya dogere 16 na 18.
Imvura iteganyijwe mu mpeshyi 2024
Imvura iteganyijwe izakomoka ku bushyuhe bwo mu nyanja ya Pasifika n’iy’u Buhinde, bizaba biri ku bipimo bisanzwe mu gihe cy’iri teganyagihe. Imvura iteganyijwe, iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Kamena na Nyakanga, naho mu kwezi kwa Kanama hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa muri uko kwezi.
Ingano y’imvura iteganyijwe mu gihembwe cy’Impeshyi 2024 muri buri karere
Imvura iri hagati ya milimetero 120 na milimetero 150 iteganyijwe mu Karere ka Rubavu, Nyabihu, Rutsiro, Musanze no mu majyaruguru y’Akarere ka Burera, Karongi no mu burengerazuba bw’Akarere ka Ngororero. Imvura iri hagati ya milimetero 90 na milimetero 120 iteganyijwe henshi mu Karere ka Nyamasheke, Nyamagabe, Karongi, Ngororero, mu majyaruguru y’Akarere ka Gakenke, Rulindo, Gicumbi na Rusizi, mu majyepfo y’Akarere ka Burera no mu burengerazuba bw’Akarere ka Muhanga na Ruhango.
Imvura iri hagati ya milimetero 60 na milimetero 90 iteganyijwe mu Karere ka Nyaruguru, Huye na Nyanza. Imvura iri hagati ya milimetero 30 na milimetero 60 iteganyijwe mu Karere ka Kirehe, Ngoma, Kayonza Bugesera, Rwamagana, Kicukiro, Nyarugenge n’agace k’iburasirazuba bw’Akarere ka Gisagara, Nyanza, Ruhango, Kamonyi ndetse no mu majyepfo y’Akarere ka Gasabo.
Ingaruka n’ingamba zijyanye n’iri teganyagihe
Iteganyagihe ry’Impeshyi ryifashishwa mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu mirimo yo kubaka ibikorwa remezo, ubukerarugendo, kubungabunga ibidukikije hirindwa inkongi z’umuriro mu mashyamba no kubungabunga umutungo kamere w’amazi. Ryifashishwa no mu buhinzi, mu gihembwe cy’ihinga C aho imirimo y’ihinga ikorerwa cyane cyane mu bishanga, mu mirimo yo gusarura n’iya nyuma y’isarura no mu yindi mirimo ifitiye igihugu akamaro.
Meteo Rwanda irasaba Abahinzi gukoresha iri teganyagihe hirindwa iyangirika ry’umusaruro, ndetse no kubungabunga ubuzima bw’amatungo. Hateganyijwe igabanuka ry’amazi mu butaka, mu migezi n’inzuzi; aborozi barashishikarizwa kubika neza ubwatsi bw’amatungo no guteganya kuhira ahazakorerwa imirimo y’ubuhinzi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|