Muri Jenoside yahizwe akiri mu nda ya nyina
Umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Mukotanyi Innocent uvuka mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Gihango ashima Imana yamurinze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko abicanyi bahoraga bategereje ko nyina utarahigwaga amara kumubyara bagahita bamwica akiri uruhinja, ariko nyina agerageza kumurwanaho abasha kurokoka.
Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye yari ataravuka, usanga Mukotanyi atanga ubuhamya bwa bike yabashije kubwirwa n’ababyeyi be. Se ahora amubwira ko yakagombye gushima Imana itaratumye abaho muri icyo gihe kuko ngo byari biteye ubwoba.
Jenoside igitangira, byabaye ngombwa ko se wahigwaga akiza ubuzima bwe, ahungira mu birwa biherereye mu kiyaga cya Kivu, nyina utarahigwaga asubira iwabo, abandi bana babiri bari barabyaranye baricwa.
Interahamwe ngo zabasanze kuri ibyo birwa, se ziramutemagura, zimukubita n’amafuni mu mavi, zimuroha mu mazi, zimubwira ko ari rwo rupfu rwiza zimuhaye, ariko ku bw’amahirwe ntiyashiramo umwuka, ubu ndetse akaba akiriho ashima Imana yo yamurokoye.
Igihe cyarageze nyina amubyara muri icyo gihe cya Jenoside. Abicanyi ngo bahoraga bategereje ko inda yatewe n’Umututsi ivuka kugira ngo bice umwana yari atwite. Bamaze kumenya ko yabyaye, ngo baramufashe bamubaza aho umwana yabyaye yamushyize, ababeshya ko yamaze kubyara agahinja yabyaye abandi bahita bagasonga barakica.
Mukotanyi ashima Imana yabashije kurinda nyina muri ibyo bihe bikomeye, ikamuha kwihanganira ibigeragezo bikomeye yanyuzemo, ndetse agashima Imana kubera ko yohereje ingabo zahoze ari iza FPR zikabasha guhagarika Jenoside.

Mukotanyi yabashije kubaho akaba amaze kuba mukuru dore ko amaze kugira imyaka 20 y’amavuko, kandi akaba afite icyizere cyo kwiyubaka no kurushaho gutera imbere.
Yabashije no kugana ishuri, akaba ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye kuri Collège de la Paix Rutsiro.
Mu masomo ye ngo yigana umwete agamije gutegura neza ibihe bye biri imbere, kugira ngo abashe no kubyaza umusaruro amahirwe yabonye yo kurihirwa amashuri n’ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG).
Ati “mfite icyizere ko nzaba umugabo ndetse ngatanga umusanzu wanjye mu kubaka u Rwanda no kurugeza ku ntera ishimishije.”
Ashima Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yo yashyizeho gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, ibinyujije muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, igamije kunga Abanyarwanda, baba abiciwe, ndetse n’abishe, bagasabana imbabazi.
Yaboneyeho no kubwira urubyiruko bagenzi be kwirinda amacakubiri kuko nta cyiza kiyavamo, ahubwo abashishikariza gukora bagamije kwiteza imbere no guharanira kubaka ejo habo heza.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ihangane uzabaho .meza imana irakuzi
Ni byiza ko yabashije kurokoka. Kandi koko, hali benshi baguye muli aliya makuba. gusa aho igihe kigeze, byali ngombwa kureba icyagira akamaro, aho kureba ibituma kanaka yikanga kanaka begeranye, baturanye...ibishobora kuzana inzika tubishyire ku ruhande dore ko leta ihora ivuga ko abantu babanye mu bwumvikane. Article nk’iyio ntacyo yungura uretse nyine kubyutsa inzika mu bantu kandi si byiza, ntacyo bizadufasha mu gutegura ejo hazaza, ahubwo twese tuzabihomberamo
oh birumvikana disi, hari benshi disi, bagiye kurwa munda zabanyina bataranavuka bagakorerwa ibitagakwiye gukorerwa ikiremwmuntu byonge umumalayika, ariko nabanyiri ukubikora nabo bibageze kure hafi kwiruka kumuhanda, Imana ntiyaborohera, gusa komera uri mu rwanda ruzira ibi bibi byose twanyuzemo umutekano ni wose kandi dufite amahoro asesuye ducyesha umuyobozi wuzuye umutima wa kimuntu muzehe wacu Paul Kagame , icare utuze wikorere utwo ugomba gukora amahoro ni yose