Muri ishuri twigiraho ubudaheranwa tuvuga iteka - Madamu Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame yashimiye ababyeyi b’Intwaza (biciwe abana bose mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994) kuba ishuri Abanyarwanda bigiraho ubudaheranwa bavuga iteka.

Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yifatanyijemo n’ababyeyi bo mu rugo rw’Intwaza rwa Huye n’urwa Nyanza, bari bateraniye mu rugo rw’i Huye, kuri uyu wa 4 Kamena 2024.

Yagize ati "N’ubwo twaje gufatanya namwe kwibuka Jenoside yatwaye abantu bose, tunezerwa iteka iyo dusanze muriho, mwaranze guheranwa (n’agahinda)".

Yakomeje avuga ko bitoroshye kubura abawe bose ngo uhore ntuhogore, nyamara ko Intwaza ziyemeje gutwaza zikarerera igihugu.

Ati "Mwebwe ntimwijishuye, mwahisemo kwirenga, mwiyemeza gukenyera murerera u Rwanda. Imfubyi mwareze, imyaka 30 irashize bari ku ruhembe, bubaka u Rwanda. Mwerekanye rero za mbaraga z’umubyeyi zidashira; no mu bihe bikomeye imbaraga nke asigaranye zirema umuntu. "

Yunzemo ati "Turabashimira ko muri ishuri twigiraho ubudaheranwa tuvuga iteka. Kongera kubaho nyuma y’ubuzima mwanyuzemo muri Jenoside na mbere yayo, mugahera ku busa mukongera kubaho, ni ubutwari bukomeye."

Yabwiye kandi abakiri batoya ko u Rwanda bakuriyemo atari ko rwahoze, maze abasaba ko amahirwe bafite yo kugira igihugu, kwiga, gukora akazi kose abantu bifuza, nta wubazwa ubwoko, bayakoresha neza.

Intwaza na bo bashimye Madame Jeannette Kagame kuba yaje kubasura no kuba abagize Unity Club Intwararumuri badahwema kubagaragariza urukundo.

Schoola Mukabuhigiro, umwe muri bo, yatanze ubuhamya ku ko hamwe n’abandi bagore n’abana b’iwabo i Kinihira mu Karere ka Ruhango bagiye bakubitwa, bakanabwirwa amagambo mabi.

Yavuze n’ukuntu hari aho baje guhurizwa ari Abatutsi benshi bakaraswa, abarokotse bakabwirwa ko bari bwicwe bukeye, maze igihe bari biteguye gupfa aho kuza abicanyi hakaza Inkotanyi zaje kubarokora.

Icyakora ngo yaje kubabara cyane aho aboneye ko nta we wundi ukiriho, byamuteye umutwe udakira, akaba yarorohewe ageze mu rugo rw’Intwaza.

Yagize ati "Hano dufite abatwitaho, n’abaganga batuba hafi. Abapfuye bashyingurwa neza mu gihe twatekerezaga ko imbeba zizaturira mu rugo. Batuzaniye amapantalo turayambara tugakora siporo, baradusura tukababonamo abana twabuze."

Mu ngo z’Intwaza enye zubatswe i Huye, Bugesera, Rusizi na Nyanza ubu havamo Intwaza 222 harimo abagore 195 n’abagabo 27.

Minisitiri w’Ubumwe n’inshingano mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana yavuze ko hari n’izindi Ntwaza byibura 148 bakiri mu ngo zabo bakeneye kwitabwaho by’umwihariko nyamara muri biriya bigo bine barimo imyanya 45 gusa.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka