Muri iki gihe ngiye mu Kiruhuko nzajya kwigisha mu mashuri abanza – Mgr Philippe Rukamba

Musenyeri wa Diyosezi ya Butare Philippe Rukamba uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yatangaje ko azahita akomereza ubutumwa mu mashuri abanza aho azajya yigisha abanyeshuri Gatigisimu.

Yabitangaje mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku komorana ibikomere no kubaka ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa cyabaye kuva tariki 26 Kanama kugeza tariki 28 Kanama 2024 muri Hotel St Familles.

Mgr Philippe Rukamba yavuze ko nubwo ari mu kiruhuko cy’izabukuru azakomeza agakora ubutumwa yigisha abakiri bato Gatigisimu.

Mgr Philippe avuga ko azajya yigisha mu mashuri abanza mu rwego rwo gutegura aban bato gukunda Imana ndetse no gukura ari Abakirisitu buzuye.

Ati “Nagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko ntabwo nzicara kuko numva nkomeye kandi nzakomeza gukora ubutumwa kandi nziko bizafasha cyane abakiri bato gukurana imico myiza bakunda Imana n’abantu”.

Mu kiganiro Mgr Phillipe yatanze yagarutse ku mateka mabi yazanywe n’abakoroni acamo ibice abanyarwanda urwango rurakura rushingiye ku moko kugeza kuri Jenside yakorewe Abatutsi 1994.

N’ubwo ariko hari abayobotse ubutegetsi bubi bakimika urwango habonetse n’abandi beza bitandukanya n’ikibi kugira ngo bakomeze basigasire ubumwe bw’abanyarwanda.

Ati “Mubona ko hari Abihaye Imana bitandukanyije n’ikibi nubwo hari n’abandi bateshutse ku muhamagaro, dukwiye kubaka ubumwe dufatiye ku rugero rwiza kandi tugakomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda binyuze mu nzira yo komorana ibikomere by’umutima”.

Mgr Philippe Rukamba avuga ko n’andi masomo yigishwa mu mashuri abanza yayigisha ariko we isomo azigisha ari Iyobokamana (Gatigisimu) rigafasha abana gukura neza bafite imico myiza bakundana nta rwango n’umwiryane bibaranga.

Ibi kandi bizafasha abana kudatwarwa gusa nibyo bahabwa n’imiryango yabo cyangwa bakura ahandi hantu hatandukanye bishobora kubahindura babai bagakurana imico itari myiza ahubwo bakagira nizo nyigisho zibafasha kwirinda kugwa mu bibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Benshi iyo bagiye mu Kiruhuko cy’izabukuru (Retirement),birirwa baryamye,cyangwa kujya kunywa inzoga mu tubali.Ibyo bitera ingaruka mbi,harimo uburwayi.Ariko hali abandi bakoresha icyo gihe,bashaka imana cyane kurushaho.Urugero ni abashaka umuntu ubigisha bible,ikabahindura,bamara kuyimenya neza nabo bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu.Niwo murimo Yezu yasabye buli mukristu nyakuli.Ntabwo yasabye kujya mu Misa cyangwa kwa pastor ugatanga icyacumi.Sibwo bukristu.

kirenga yanditse ku itariki ya: 29-08-2024  →  Musubize

Rukamba ndamukunda Kandi nimana yurwanda bambe yarakoze tumwifurije kuzagira ikiruhuko cyiza gusa nabifuza kuzamwadikaho igitabo kuko ndanamukunda.

Gaetan yanditse ku itariki ya: 28-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka