Muri Gatsibo ibikorwa rusange bigira uruhare mu bwiyunge
Raporo yakozwe na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ku gipimo cy’ubwiyunge mu banyarwanda igaragaza ko Abayobozi n’abaturage bo mu karere ka Gatsibo bemeza ko ibikorwa rusange Leta itegura bigira uruhare mu kumvikanisha Abanyarwanda no kongera ubumwe n’ubwiyunge.
Raporo yamuritse uyu munsi mu karere ka Gatsibo ivuga ko abaturage n’abayobozi bisanga mu bikorwa rusange kandi bagaharanira inyungu bakuramo kurusha uko bibona mu moko.
Mu karere ka Gatsibo, abaturage bavuga ko kuba bafite ibikorwa bibahuza bigamije inyungu abaturage bishimira ikibivamo kurusha uko barebana mu moko. Abacitse ku icumu bishimira ubuyobozi bubahuriza hamwe kuko abakoze ibyaha babihaniwe kandi bakaba bagaruka mu nzira nziza zo kwiyubaka no kwiyubakira igihugu.
Munziza Hamuduni ni perezida wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge akaba n’umuyobozi w’ihurira ry’amatorero mu karere ka Gatsibo. Avuga ko ubumwe n’ubwiyunge bugaragarira mu byo abaturage bakora kuko batagira ukwishishanya ndetse n’ibyo bamwe batwerera amadini ko yironda batakibigenderamo ahubwo bahora bashaka ikibahuza kikabateza imbere.
Munziza avuga ko ubuyobozi bukwiye guhora bugenzura gahunda bugenera abaturage kugira ngo hatazagira igisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bagezeho. Aha yibanda kuri serivisi abaturage bagenerwa hamwe n’ibindi bikorwa byatuma abaturage bagirana urwicyekwe.
Muri ubu bushakashatsi, ababajijwe batangaje ko bumva bafite ishema ryo kuba Abanyarwanda kurusha uko bibona mu moko ndetse urubyiruko rukiri ruto ruvuga ko kuba Umunyarwanda ari ishema.
Abayobozi b’imirenge ya Kiramuruzi, Ngarama, Gasange n’abandi babajijwe uko mu mirenge yabo ubumwe n’ubwiyunge buhagaze batangaje ko imibanire y’abaturage igaragaza ko bafite ubumwe kandi n’ibikorwa rusange babyitabira kimwe nta rwicyekwe n’ivangura.
Abo bayobozi basabye komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge gukomeza kwigisha indangagaciro z’ubunyarwanda no gukunda igihugu; Abanyarwanda bakirinda ibibatandukanya ahubwo baharanira ikibahuza cy’ubunyarwanda.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|