Muri gahunda ya Girinka hazajya hiturwa inyana ifite ubwishingizi kandi yarakingiwe ikibagarira

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi tariki 16 Kanama 2023 yasohoye amabwiriza agenga gahunda ya girinka n’uko izashyirwa mubikorwa aho ibyiciro by’ubudehe bitazongera kugenderwaho, hakazajya hiturwa inyanay’amezi 9 kandi ifite ubwishingizi ikazaba yarakingiwe n’ikibagarira.

Gahunda ya Girinka igamije gukura umuturage mu bukene
Gahunda ya Girinka igamije gukura umuturage mu bukene

Minisitiri avuga ko impamvu bashyizeho ko inka izajya itangwa igomba kuba ifite amezi 9 ndetse inakingiwe kandi ifite ubwishingizi ari uburyo bwo kwirinda ko inka yahawe umuturage, ko yazaba ingumba, ndetse ikaba yakwicwa n’indwara y’ikibagarira ndetse igihe uwayihawe ahuye n’ingorane ubwishingizi bukaba bwamwishyura.

Ati “ Mbere ntabwo ibi byitabwagaho ariko twasanze ari ngombwa ko inka izajya ihabwa umuturage wese igomba kuba yujuje ibyo byose twavuze mu rwego rwo gufasha umuturage kuyorora atekanye”.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr Musafiri Ildephonse yatangaje ko ikindi kizagendarwaho muri iyi gahunda ni uko umunyarwanda uzahabwa inka ari uzaba ari munsi y’umurongo w’ubukene nk’uko biba bigaragara mu makuri y’imibereho y’abaturage.

Uyu muryango kandi ugomba kuba ufite nibura umuntu umwe mubawugize ugifite imbaraga zo gukora ufite kuva ku myaka 18 kugera kuri 64 y’Amavuko.
Uwo muryango ugomba kuba udafite indi nka n’imwe woroye yaba iyabo bwite cyangwa iyo borojwe, ikindi nuko uwo muryango uzahabwa inka utagomba kuba ufite ubutaka buri munsi ya metero kare 1000.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi avuga ko abazatoranywa hatazabamo uburiganya kuko abakora iki gikorwa bazaba bari ku rwego rw’umudugudu kugera kurewego rw’umurenge.

Ati “ Muri izo nzego zose hazaba harimo abahagarariye abafite ubumuga, abahagarariye urubyiruko, abahagarariye inzego z’abagore, ndetse n’inzego z’umutekano bakareba urugo rugomba guhabwa inka niba rwujuje amabwiriza abigenga”.

Minisitiri avuga ko ubu hamaze gutangwa inka zisaga ibihumbi 400 ku miryango itishoboye mu rwego rwo kuyivana mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hanyumase ko havugwa uzitura?we azayihabwa yujuje Ibyo byose cg?nabyo bikwiye gusobanuka

Valens yanditse ku itariki ya: 17-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka