Muri FPR nta mufana ubamo, buri wese afite inshingano

Mu nama nkuru isanzwe ya 11 y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye ejo kuri petit stade i Remera i Kigali, Chairman w’uwo muryango, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yibukije abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ko buri wese afite inshingano agomba kuzuza.

Perezida Kagame yasobanuye ko gukinira politike muri FPR-Inkotanyi bitandukanye cyane n’umukino wa football kuko muri football haba abakinnyi n’abafana ariko muri FPR-Inkotanyi nta bafana babamo; bose ni abakinnyi. Buri wese arakina kandi akabona inyungu cyangwa igihombo nk’ingaruka z’uburyo aba yakinnye.

Mu ijambo rye ritangiza inama nkuru isanzwe ya 11 y’umuryango FPR-Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kurwanya ubusembwa ubwo aribwo bwose, abibutsa kugendera kuri discipline, kunoza imikorere yabo, kwirinda igihombo haba kuri buri muntu cyangwa ku muryango nyarwanda no kubera abandi Banyarwanda urugero rwiza, imvugo ikaba ingiro.

Abagize inama nkuru ya FPR-Inkotanyi bagejejweho raporo y’ibikorwa by’umuryango FPR- Inkotanyi by’imyaka ibiri ishize (Ukuboza 2009 - Ukuboza 2011) na raporo y’ubugenzuzi bw’uwo muryango barazisuzuma , barazemeza. Bagejejweho kandi gahunda y’ibikorwa by’imyaka ibiri itaha (Ukuboza 2011 - Ukuboza 2013), barayisuzuma, barayemeza; baniyemeza kuzabishyira mu bikorwa.

Muri iyi nama, abagize inama nkuru ya FPR-Inkotanyi batoye abakomiseri babiri: Hon. Mukasine Marie Claire na Hon. Musoni Protais basimbura Hon. Kayitesi Zainabo Sylvie na Hon. Gasana Alfred bahawe imirimo itabangikanywa n’imirimo ya politiki.

Abari muri iyo nama kandi bongereye manda y’imyaka ine abari basanzwe bagize Komisiyo Ngengamyitwarire na Komite Ngenzuzi.

Chairman wa FPR-Inkotanyi, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yashimiye abahagarariye imitwe ya politiki n’abayobozi b’ikirenga bitabiriye ubutumire bw’iyo nama, abagaragariza ko bazakomeza gufatanya mu bikorwa byo gukomeza guteza imbere u Rwanda n’abaturarwanda kandi buri wese akabigiramo uruhare.

Umunyamakuru wa Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka