Muri ‘Car Free Zone’ hatangiye gutunganywa ngo hagirwe aho kwidagadurira
Agace kazwi nka Car Free Zone kari mu Mujyi wa Kigali rwagati mu Karere ka Nyarugenge, katangiye gutunganywa mu rwego rwo kukagira icyanya cy’imyidagaduro.
Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubinyujije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Werurwe 2021, imirimo yo gutunganya igice cya mbere cy’aho hantu izamara amezi atatu (3), ni ukuvuga ko izarangira muri Gicurasi uyu mwaka.
Umujyi wa Kigali ukomeza uvuga ko ako gace katangiye gutunganywa kazaba kagizwe n’inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare, ubusitani, kiosike zo gucururizamo ndetse n’ahagenewe kumurikira ibikorwa bitandukanye.
Iyo Car Free Zone izaba kandi ifite ahagenewe imyidagaduro y’abana, hazaba hari kandi intebe rusange z’abashaka kuhaganirira, aho abantu babona Wifi (Internet), ubwiherero rusange n’ibindi abantu bazakenera.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ku mashusho cg amafoto muri aba mbere mu binyamakuru byo mu rwanda ibyo ni bintu nagezuye nsaga ari kintu murusha abandi